00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 5 Mata

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 April 2026 saa 06:40
Yasuwe :

Turi ku wa 5 Mata 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wo gukoresha Umutimanama n’inyurabwenge. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1955: Winston Churchill yabaye Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza.
1992: Muri Thailand General Suchinda Kraprayoon yabaye Perezida w’igihugu.
2009: Korea ya Ruguru yazamuye mu isanzure icyogajuru cya Kwangmyŏngsŏng-2 kitavuzweho rumwe by’umwihariko ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
2010: Abantu 29 bahitanwe n’iturika ryabereye ahacukurwaga (…)

Turi ku wa 5 Mata 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga wo gukoresha Umutimanama n’inyurabwenge.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1955: Winston Churchill yabaye Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza.

1992: Muri Thailand General Suchinda Kraprayoon yabaye Perezida w’igihugu.

2009: Korea ya Ruguru yazamuye mu isanzure icyogajuru cya Kwangmyŏngsŏng-2 kitavuzweho rumwe by’umwihariko ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

2010: Abantu 29 bahitanwe n’iturika ryabereye ahacukurwaga nyiramugengeri muri Leta ya Virginie muri Amerika.

2010: Abagera kuri 50 baguye mu bitero bibiri by’ubwiyahuzi muri Pakistan, abandi 100 barakomereka.

Mu muziki

2002: Ubwo yari afite imyaka 12, Taylor Swift yaririmbye Indirimbo yubahiriza igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’umukino wari ugiye guhuza amakipe ya 76ers na Detroit Pistons; kimwe mu bikorwa binini byamufunguriye amarembo mu muziki we.

Abavutse

1947: Gloria Macapagal Arroyo wabaye perezida wa 14 wa Philippines.

1976: Simone Inzaghi wamenyekanye ubwo yakinaga umupira w’amaguru ubu akaba umutoza wawo mu Ikipe ya Inter Milan.

Abapfuye

2012: Bingu wa Mutharika wabaye perezida wa gatatu wa Malawi.

2014: Peter Matthiessen, Umunyamerika uri mu bashinze Ikinyamakuru The Paris Review.

2020: DJ Miller wari umaze kumenyekana mu kuvanga imiziki mu Rwanda yitabye Imana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages