Turi ku wa 5 Nzeri 2025. Ni umunsi wa 248 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 117 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Ubugiraneza washyizweho ku bwa Mama Tereza w’i Kalikuta ku bw’ibikorwa byamuranze.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1905: Hashyizwe umukono ku masezerano ya Portsmouth, yahagaritse intambara y’u Burusiya n’u Buyapani bigizwemo uruhare na Theodore Roosevelt wayoboraga Amerika.
1941: Estonia yose yigaruriwe n’ingabo z’aba-Nazi mu ntambara ya Kabiri y’Isi.
1960: Léopold Sédar Senghor yabaye perezida wa mbere utorewe kuyobora Sénégal.
1960: Muhammad Ali wamamaye mu iteramakofe yatsindiye umudari wa zahabu mu mikino ya Olempike ya Rome.
2021: Alpha Condé wayoboraga Guinée Conakry yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bari bayobowe na Lieutenant Colonel Mamady Doumbouya wahise afata ubutegetsi.
2022: Liz Truss yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, umwanya yamazeho iminsi 50 agasimburwa na Rishi Sunak yari yatsinze mu matora.
Mu muziki
2021: Mu irimbi rya Rusororo habaye umuhango wo gushyingura umuhanzi Jay Polly wafatwaga nk’ishyiga ry’inyuma muri Hip Hop nyarwanda.
Abavutse
1986: Francis Ngannou, umunya-Cameroun wubatse izina mu mikino njyarugamba.
2001: Havutse Bukayo Saka, Umwongereza ukina mu basatira izamu baca ku mpande mu Ikipe ya Arsenal n’iy’Igihugu y’u Bwongereza.
Abapfuye
1997: Mama Tereza w’i Kalikuta ni bwo yitabye Imana.
2024: Rich Homie Quan, umuraperi w’Umunyamerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!