00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 5 Ukuboza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 December 2025 saa 07:28
Yasuwe :

Turi ku wa 5 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 339 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 26 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abakorerabushake.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1945: Indege eshanu z’intambara zarimo abasirikare ba Amerika 14 bari mu myitozo, zazimiriye muri Mpandeshatu ya Bermuda, agace ko mu Nyanja ya Atlantique kakomeje kuba amayobera ku batuye Isi.
1952: Ikirere cy’u Bwongereza cyibasiwe n’ubukonje bukabije buvanze n’umwuka (…)

Turi ku wa 5 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 339 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 26 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe abakorerabushake.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1945: Indege eshanu z’intambara zarimo abasirikare ba Amerika 14 bari mu myitozo, zazimiriye muri Mpandeshatu ya Bermuda, agace ko mu Nyanja ya Atlantique kakomeje kuba amayobera ku batuye Isi.

1952: Ikirere cy’u Bwongereza cyibasiwe n’ubukonje bukabije buvanze n’umwuka wanduye mu gihe cy’iminsi ine bituma abagera ku bihumbi bine bahasiga ubuzima.

2005: Umutingito wiswe uw’Ikiyaga cya Tanganyika wari ku gipimo cya 6.8 washegeshe Intara zo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uhitana abantu batandatu.

2013: Minisiteri y’Umutekano muri Yemen yagabweho ibitero bihitana abantu 56 abandi 200 barakomereka.

Mu muziki

1965: Itsinda rya The Beatles ryakoreye igitaramo cya nyuma mu mujyi w’iwabo, Liverpool.

Abavutse

1901: Walt Disney umushoramari n’umuhanga mu guhanga filime za animation, uzwi cyane ku ishingwa rya Disney Studios no guhanga abakinnyi nka Mickey Mouse.

1997: Mugisha Samuel, umukinnyi mpuzamahanga mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Abapfuye

2013: Nelson Mandela, wabaye Perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’Epfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages