Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1788: Leta ya Massachusetts yabaye iya Gatandatu kwemeza Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1806: Mu ntambara yabereye San Domingo, Abongereza batsinze Abafaransa mu Birwa bya Caraïbes.
1918: Abagore barengeje imyaka 30 bahawe uburenganzira bwo gutora.
1942: Mu Ntambara ya II y’Isi, u Bwongereza bwatangaje ko bugiye gutera Thailand.
1952: Elizabeth II yabaye Umwamikazi w’u Bwongereza n’uwa Commonwealth ubwo yari muri Treetops Hotel muri Kenya.
1958: Abakinnyi umunani ba Manchester United FC baguye mu mpanuka yo mu Mujyi wa Munich.
1981: National Resistance Army ya Uganda yagabye igitero ku Ngabo za Uganda mu Karere ka Mubende.
1998: Washington National Airport yiswe Ronald Reagan National Airport.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1924: Billy Wright, yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Bwongereza.
1929: Valentin Yanin, Umunyamateka w’Umurusiya.
1945: Bob Marley, Umunyamuzika wo muri Jamaica.
1946: Jim Turner, Umunyapolitiki w’Umunyamerika.
1984: Darren Bent, Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’u Bwongereza.

1984: Antoine Wright, Umukinnyi wa Basketball y’Umunyamerika
1985: Yang Yu, Umukinnyi wo koga w’Umushinwa.
1986: Brendan Taylor, Umukinnyi wa Cricket wo muri Zimbabwe.
1992: Víctor Mañon, Umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Mexique.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1998: Carl Wilson, Umunyamuzika w’Umunyamerika wo mu Itsinda rya The Beach Boys.
2005: Karl Haas, Umunyamakuru wa radio muri Amerika.
2011: Gary Moore, Umunyamuzika wo muri Ireland.
Imwe mu minsi mikuru
Umunsi mpuzamahanga wo kutababarira abahohotera imyanya ndangagitsina y’abagore (International Day of Zero Tolerance to Female Genital Mutilation).
Ibindi
Umunsi mwiza kuri Balthazar, Gaspard, Gasparde, Gaspardine, Jasper; Melchior, Raphaëlle, Théophanie, Tiphaine, Tifaine, Tifenn, Tifenne, Typhaine, Tiffany na Théophania.
TANGA IGITEKEREZO