Turi ku wa 6 Gashyantare 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurandura ibikorwa bitandukanye byo gukata bimwe mu bice bigize imyanya y’ibanga y’abagore hagendewe ku muco w’ibiguhu.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1963: Hasohotse urutonde rw’abagize Guverinoma rutagaragaragaho umuntu n’umwe wo muri UNAR nubwo bari barasezeranyijwe ko bazahabwa Minisiteri ebyiri bakanagira Abaperefe babiri bayobora za Perefegitura.
1981: Muri Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangije intambara y’ishyamba aherekejwe n’Abanyarwanda barimo Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame.
2021: Monique Nsanzabaganwa yatorewe kuba Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
2021: Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yatoreye Padiri Edouard Sinayobye kuba Umwepisikopi bwite wa Diyosezi ya Cyangugu.
1958: Abakinnyi umunani ba Manchester United FC baguye mu mpanuka y’indege yendaga kugwa mu Mujyi wa Munich.
1998: Ikibuga cy’Indege cya Washington cyahinduriwe izina cyitirirwa Ronald Reagan wabaye Perezida wa 40 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2023: Imitingito ibiri irimo uwo ku gipimo cya 7.8 na 7.5 yibasiye ibihugu bya Turukiya na Syria, abantu barenga ibihumbi 57 bahasiga ubuzima.
Mu muziki
2013: Abantu benshi batunguwe no kubona Rihanna aherekeje Chris Brown mu rukiko ndetse aranamusoma ubwo uyu muhanzi yajyaga kwisobanura ku byaha yakoreye Rihanna birimo no kumukubita urushyi mu 2009.
Abavutse
1945: Bob Marley, Umunyamuziki ukomoka muri Jamaica unafatwa nk’icyitegererezo mu njyana ya Raggae.
1995: Leon Goretzka, Umudage ukina hagati mu ikipe ya Bayern Munich.
Abapfuye
2024: Sebastian Piñera wabaye perezida wa Chile.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!