00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 6 Mutarama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 January 2026 saa 06:39
Yasuwe :

Turi ku wa 6 Mutarama 2026.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi
1994: Joseph Kavaruganda na Agathe Uwiringiyimana, batabarije Abatutsi bicwaga abandi bagafungwa bakanatwikirwa, basaba Loni kwambura Interahamwe intwaro ariko Leta ya Habyarimana iraruca irarumira.
1912: New Mexico yemewe nk’imwe muri leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1947: Bwa mbere mu mateka, isosiyete y’indege yitwa Pan American Airlines yatangije ingendo zayo.
1950: Igihugu cy’u Bwongereza cyemeye ubwigenge (…)

Turi ku wa 6 Mutarama 2026.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi

1994: Joseph Kavaruganda na Agathe Uwiringiyimana, batabarije Abatutsi bicwaga abandi bagafungwa bakanatwikirwa, basaba Loni kwambura Interahamwe intwaro ariko Leta ya Habyarimana iraruca irarumira.

1912: New Mexico yemewe nk’imwe muri leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1947: Bwa mbere mu mateka, isosiyete y’indege yitwa Pan American Airlines yatangije ingendo zayo.

1950: Igihugu cy’u Bwongereza cyemeye ubwigenge bw’’u Bushinwa nyuma y’imyaka myinshi bagikolonije.

2021: Abari bashyigikiye Donald Trump wari watsinzwe amatora, bigabije ingoro y’Inteko ishinga amategeko ku buryo byaguyemo abantu batanu abandi benshi bagakomereka barimo n’abapolisi 174.

Mu muziki

2019: Kanye West yatangije amateraniro yakoreraga mu rugo iwe muri California, aho yafatanya n’uwari umugore we Kim Kardashian. Ni amtateraniro yarangwaga n’indirimbo no guha umwanya abatumiwe bagasangiza ababakurikiye ijambo.

Abavutse

1989: Andy Carroll, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza wakiniye amakipe arimo Liverpool, Newcastle na West Ham.

1994: Catriona Gray wabaye Miss Universe mu 2018.

Abapfuye

2005: Umwana wa Nelson Mandela witwaga Makgatho Mandela witabye imana azize ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

2017: Octavio Lepage, wabaye umukuru w’Igihugu cya Venezuela.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages