00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 6 Ukuboza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 December 2025 saa 06:55
Yasuwe :

Turi ku wa 6 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 340 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 25 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Muri Finlande barizihiza ubwigenge babonye bigobotoye ubukoloni bw’u Burusiya.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2012: Inyumba Aloisea wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu akanaba Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango, yitabye Imana.
1900: Kiliziya Gatolika yabonye izuba mu Rwanda.
2006: Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umwamikazi w’u (…)

Turi ku wa 6 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 340 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 25 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Muri Finlande barizihiza ubwigenge babonye bigobotoye ubukoloni bw’u Burusiya.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2012: Inyumba Aloisea wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu akanaba Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango, yitabye Imana.

1900: Kiliziya Gatolika yabonye izuba mu Rwanda.

2006: Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II i Londrés mu Bwongereza.

1988: Nelson Mandela yimuriwe muri Gereza ya Victor Verster iherereye mu mujyi wa Cape Town.

2006: Ikigo cya Amerika gishinzwe Ubushakashatsi bwo mu kirere (NASA) cyashyize ahagaragara amafoto yafashwe n’abashakashatsi agaragaza ko ku mubumbe wa Mars hari amazi.

2017: Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeje bidasubirwaho Yerusalemu nk’umurwa mukuru wa Israel.

Mu muziki

2013: Beyoncé yaratunguranye ashyira hanze album yise Beyoncé kuri iTunes nta nteguza. Iyo album yabaye ikimenyabose ku Isi ndetse izana impinduka zikomeye mu byo kumenyekanisha umuziki.

2018: Childish Gambino yatoranyijwe inshuro nyinshi mu bihembo bya Grammy kubera indirimbo ye This Is America, igaragaramo Sherry Silver.

Abavutse

1986: Georgia Horsley, wabaye Nyampinga w’u Bwongereza mu mwaka wa 2007.

Abapfuye

2005: Devan Nair, wabaye Perezida wa Singapore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages