Tariki ya 7 Mutarama 2014 ni umunsi wa 7 w’umwaka ukiri mu ntangiriro usigaje iminsi 358 ngo ugere ku musozo.
1566 : Michele Ghislieri yatorewe kuba Papa afata izina rya Pie V.
1610 : Umuhanga w’Umutaliyani, Galilée wavuze ko isi izenguruka izuba ariko nyuma akaza kubizira yicwa, yakurikiranye ku nshuro ya mbere utubumbe duto tw’umubumbe munini wa Jupiter. Nyuma y’ubu bushakashatsi yakoze mu gihe cy’ibyumweru 3 yatangaje ko utu tubumbe (satellites) tugaragira imibumbe minini
1789 :Habaye amatora ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
1806 :Ubwami bw’u Bwongereza bwafashe ibice by’Abaholandi byari i Cap.
1841 : Victor Hugo yatorewe kwinjira mu bagize kurengera umuco w’ururimi rw’ Igifaransa (Académie française)
1886 : Jenerali Georges Boulanger yagizwe Minisitiri w’Intambara mu Bufaransa.
1892 : Mu Misiri, Abbas II Hilmi yasimbuye se ku butegetsi
1905 : I Washington, D.C. ku nshuro ya mbere umwirabura M. Gran, yahawe akazi ko hejuru abifashijwemo na perezida Theodore Roosevelt bitandukane cyane na sena y’iki gihugu itarabyifuzaga.
1910 : Hubert Latham yabaye umupilote wa mbere watwaye indege akayirenza metero 1000 z’ubujyejuru
1914 : ubwato bwa mbere bwaciye mu bunigo bwa Panama
1918 : Hashyizwe ku mugaragaro sheki yifashishwa mu kohereza ubutumwa (chèques postaux)
1927 : Habayeho ihuzwa ry’umurongo wa telefoni, itumanaho rihuza New York na Londres.
1929 : Hatangajwe ku mugaragaro inkuru ishushanyije yitwa y’amashusho Tarzan
1935 : Hasinywe amasezerano y’ubufatanye ya Pierre Laval na Mussolini kuri Éthiopie.
1946 : Autriche yatangaje ku mugaragaro imipaka yayo yashyizwe ahagaragara mu 1936.
1953 : Perezida Harry S. Truman yerekanye ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite intwaro z’uburozi (bombe à hydrogène).
1959 : Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye ubutegetsi bwa le Fidel Castro muri Cuba.
1992 : Serbie yarashe indege y’umuryango w’ibihugu by’I Burayi yari irimo abakurikirana imikorere y’ibi bihugu i Burayi
1996 : Álvaro Arzú Irigoyen yatsinze amatora ya perezida muri Guatemala.
2007 : Ban Ki-moon yasabye isubikwa ryo kwica abantu babiri bareganwana na Saddam Hussein.
Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki
1502 : Grégoire XIII, Papa wa 226
1676 : Louise de Maisonblanche, umukobwa utaremerwaga n’amategeko kandi uteri unazwi wa Louis XIV , umwami w’u Bufaransa
1800 : Millard Fillmore,perezida wa 13 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika
1858 : Eliézer Ben Yehoudah, washinze umuryango mushya w’Abaheburayo
1978 : Emilio Palma, wavukiye bwa mbere ku mugabane wa Antarctique.
1991 :Eden Hazard, umukinnyi w’Umubiligi ukina football na Clément Grenier, umufaransa ukina uyu mukino
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1285 : Charles I wa Anjou, umwmai wa Sicile, akaba n’umuvandimwe w’umwami Louis IX
1598 : Fédor I, umwami w’u Burusiya
1655 : Innocent X, papa
1984 : Alfred Kastler, umuhanga mu bugenge ukomoka mu Bufaransa wabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1966
1989 :Shōwa, umwami w’abami w’u Buyapani


















TANGA IGITEKEREZO