Turi ku wa 7 Ugushyingo 2025. Ni umunsi wa 311 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 54 ngo uyu mwaka urangire.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2022: Indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yavogereye ikirere cy’u Rwanda, ndetse igwa umwanya muto ku kibuga cy’indege cya Rubavu.
1944: Franklin D. Roosevelt yatorewe kuyobora Amerika, ashyiraho agahigo yisangije ko kuyobora iki gihugu mu gihe cya manda enye.
1989: David Dinkins yabaye Umunyamerika wa mbere ufite inkomoko ku Mugabane wa Afurika, uyoboye Umujyi wa New York.
1990: Mary Robinson yabaye umugore wa mbere watorewe kuba Perezida wa Irlande.
1991: Magic Johnson wamamaye muri Los Angeles Lakers yatangaje ko ahagaritse gukina umukino wa Basketball kubera ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.
2002: Kubera kutajya imbizi hagati y’ibihugu byombi, Iran yashyizeho itegeko rikuraho kwamamaza ibicuruzwa bikorerwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2020: Joe Biden yatorewe kuba perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu muziki
2011: Adele wari ufite imyaka 23 yabazwe imikaya yo mu nzira z’amajwi mu bitaro bya Boston, bituma asubika ibitaramo yari afite bitewe n’ikibazo cyo mu muhogo.
Abavutse
1984: Amelia Vega wabaye Miss Universe mu 2003.
1990: David de Gea wamenyekanye cyane ubwo yari umunyezamu w’Ikipe ya Manchester United.
Abapfuye
1962: Eleanor Roosevelt wari madamu wa Franklin D. Roosevelt wayoboye Amerika.
2017: James R. Thompson Jr. wabaye umuyobozi wa gatanu w’ikigo cya Amerika gishinzwe ibijyanye n’Isanzure, NASA.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!