Turi ku ku wa 7 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 341 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 24 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ibikorwa by’indege za gisivili.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2020: Muri Paruwasi ya Rwamagana, abagabo batandatu n’umugore umwe bireze bakemera icyaha, basabye imbabazi muri kiliziya imbere y’imiryango biciye n’iyo basahuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
1917: Mu ntambara ya mbere y’Isi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangije urugamba kuri Autriche na Hongrie.
2017: Indege ya Pakistan International Airlines yakoze impanuka abantu 47 bahasiga ubuzima.
2017: Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cya Australie yashyizeho itegeko ryemerera abahuje igitsina gushyingiranwa.
Mu muziki
2023: Umuhanzi w’ikirangirire mu njyana ya Hip Hop, Kendrick Lamar, yakoreye igitaramo cy’imbaturamugabo mu Rwanda mu nyubako ya BK Arena.
1984: Album Madonna yise “Like a Virgin” yabaye iya mbere y’umugore yagurishijweho kopi zirenga miliyoni 5 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikomeza kumuhesha izina ry’Umwamikazi wa pop.
Abavutse
1980: John Terry, wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru w’igihangange nka myugariro mu ikipe ya Chelsea no mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.
Abapfuye
1993: Félix Houphouët-Boigny, wabaye Perezida wa mbere wa Côte d’Ivoire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!