Turi ku wa 8 Gicurasi 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Umuryango Croix Rouge.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hishwe abana b’imfubyi b’Abatutsi n’abakozi mu Kigo cya SOS ku Gikongoro.
2022: Miss Iradukunda Elsa yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano no kubangamira iperereza rifitanye isano n’ibyaha byashijwaga Ishimwe Dieudonne (Prince Kid).
2021: Imodoka itezemo igisasu yaturikiye imbere y’ishuri i Kabul mu murwa mukuru wa Afghanistan, abantu 55 bahasiga ubuzima abandi barenga 150 barakomereka.
Mu muziki
1970: Itsinda rya The Beatles ryamamaye mu myaka yo hambere, ryasohoye album “Let It Be” ari na yo ya nyuma y’iri tsinda ryo mu Bwongereza.
Abavutse
1925: Havutse Ali Hassan Mwinyi wabaye perezida wa kabiri wa Tanzania.
1972: Havutse Eric Nshimiyimana wamenyekanye ari umukinnyi muri APR FC n’umutoza muri A.S Kigali.
1996: Havutse 6ix9ine, umuraperi w’Umunyamerika.
Abapfuye
1988: Robert A. Heinlein: Umunyamerika wamenyekanye mu kwandika inkuru zirimo amakabyankuru.
1999: Hapfuye Dirk Bogarde, Umwongereza wamenyekanye mu kwandika ibitabo no gukina filimi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!