00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 8 Kanama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2026 saa 12:37
Yasuwe :

Turi ku wa 8 Kanama 2026.
Ni umunsi wa 220 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 145 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Injangwe aho abantu bashishikarizwa kuzitaho no kuzirinda.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2017: Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri batashye ku mugaragaro ikibuga cy’umukino wa Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo, cyasanwe na Giants of Africa.
2025: Norvège yohereje mu Rwanda Gasana François ushinjwa uruhare muri (…)

Turi ku wa 8 Kanama 2026.

Ni umunsi wa 220 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 145 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni Umunsi Mpuzamahanga w’Injangwe aho abantu bashishikarizwa kuzitaho no kuzirinda.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2017: Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri batashye ku mugaragaro ikibuga cy’umukino wa Basketball cyo kuri Club Rafiki i Nyamirambo, cyasanwe na Giants of Africa.

2025: Norvège yohereje mu Rwanda Gasana François ushinjwa uruhare muri Jenoside.

1960: Intara ya Kasai y’Amajyepfo yiyomoye kuri RDC biturutse ku mvururu zishingiye kuri politiki, nyuma y’uko Katanga yari yabigenje ityo muri Nyakanga uwo mwaka.

1963: Robert Mugabe na bagenzi be bashinze ishyaka rya Zimbabwe African National Union (ZANU), rimaze imyaka myinshi ari ryo riyoboye icyo gihugu.

1974: Richard Nixon wayoboraga Amerika yatangarije kuri televiziyo ko yeguye ku nshingano zo kuyobora icyo gihugu ndetse yahise abishyira mu bikorwa ku munsi wakurikiyeho.

Mu muziki

1966: Afurika y’Epfo yahagaritse icurangwa ry’indirimbo ry’izinda rya The Beatles, bitewe n’uko John Lennon wabarizwaga muri iryo tsinda avuze ko iryo tsinda ryamamaye kurusha Yesu.

Abavutse

1950: Ken Kutaragi, Umuyapani wahanze PlayStation.

1951: Mohamed Morsi wayoboye Misiri.

1998: Shawn Mendes, umuhanzi ukomoka muri Canada.

1981: Roger Federer, Umusuwisi wubatse izina mu mukinio wa Tennis.

Abapfuye

2004: Fay Wray wamenyekanye kubera kugaragara muri film ya King Kong.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages