00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 8 Mutarama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 January 2026 saa 12:01
Yasuwe :

Turi ku wa ya 8 Mutarama 2026.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwitoza kwandika vuba kuri mudasobwa.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1910: I Bruxelles mu Bubiligi habereye inama ihuza Ababiligi, Abongereza n’ Abadage higwa ku migabane yabo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba aho iyo nama yasojwe u Rwanda rutakaje hafi kimwe cya gatatu cyarwo.
2021: Padiri Ubald Rugirangoga wari uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, iby’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge, yitabye Imana (…)

Turi ku wa ya 8 Mutarama 2026.

Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwitoza kwandika vuba kuri mudasobwa.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1910: I Bruxelles mu Bubiligi habereye inama ihuza Ababiligi, Abongereza n’ Abadage higwa ku migabane yabo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba aho iyo nama yasojwe u Rwanda rutakaje hafi kimwe cya gatatu cyarwo.

2021: Padiri Ubald Rugirangoga wari uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, iby’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge, yitabye Imana aguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1912: Havutse ishyaka rya ANC (African National Congress) muri Afurika y’Epfo.

2010: Imodoka yari itwaye abakinnyi b’umupira w’amaguru ya Togo yarashweho n’inyeshyamba mu gace ka Cabinda, hapfamo batatu abandi barakomereka. Byatumye iyi kipe ihagarika kwitabira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika muri uwo mwaka.

2020: Indege ya Ukraine International Airlines 752 yarashweho missile n’abanya- Iran ikimara guhaguruka ku Kibuga Mpuzamahanga cya Tehran, abantu 176 bari bayirimo bose bahasiga ubuzima.

Mu muziki

2016: David Bowie yashyize hanze album ye ya 25 ari na yo ya nyuma “BlackStar” mbere y’iminsi ibiri ngo ahitanwe na Kanseri y’umwijima.

Abavutse

1984: Kim Jong-un, Perezida wa Koreya ya Ruguru.

1992: Koke, Umunya-Espagne ukinira Atletico Madrid muri icyo gihugu.

Abapfuye

1996: François Mitterrand, wabaye Perezida w’u Bufaransa.

2021: Padiri Ubald Rugirangoga wamenyekanye mu bikorwa by’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages