00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 8 Nyakanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 July 2025 saa 07:17
Yasuwe :

Turi ku wa 8 Nyakanga 2025. Ni umunsi wa 189 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 176 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.

Ni Umunsi Mpuzamahanga wo Kwita ku Buzima bw’Uruhu.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1993: Hashinzwe Radiyo ya RTLM yagize uruhare rukomeye mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.

2016: Perezida Kagame yatashye inyubako ya Kigali Convention Centre.

2023: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda barenga 300 baba muri Mali, bakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 29 yari ishize u Rwanda rubohowe n’Ingabo za RPA zari zishamikiye kuri FPR-Inkotanyi.

1966: Umwami w’u Burundi, Mwambutsa IV yahiritswe ku ngoma n’umuhungu we Charles Ndizeye afata izina rya Ntare V.

2014: Mu mikino ya 1/2 y’Igikombe cy’Isi, Brésil yatsinzwe uruhenu n’u Budage ibitego 7-1.

Mu muziki

2023: Burna Boy yabaye Umunyafurika wa mbere ukoze amateka yo kugurisha amatike agashira ku isoko mu bataramiye muri Stade zo muri Amerika, aho yagurishije amatike 41.800 yo kwinjira muri stade ya Citi Field muri Leta ya New York.

Abavutse

1991: Havutse Virgil van Dijk, myugariro wa Liverpool mu Bwongereza n’Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi.

1998: Havutse Jaden Smith, umuhungu wa Will Smith bombi bahuriye ku kuba abaraperi no gukina filimi.

Abapfuye

1994: Kim Il Sung wayoboye Koreya y’Amajyaruguru.

2007: Chandra Shekhar wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages