00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 8 Werurwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 March 2026 saa 12:05
Yasuwe :

Turi ku wa 8 Werurwe 2026.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1993: Hasohotse Raporo Mpuzamanga yerekanaga uruhare rw’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu bwicanyi bwakorewe Abagogwe muri Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri.
2000: Uwahoze ari Perezida Wa Repubulika, Pasteur Bizimungu yagize Makuza Bernard Minisitiri w’Intebe, umwanya yamazeho imyaka igera kuri 11.
1949: U Bufaransa bwari buyobowe na Vincent Auriol (…)

Turi ku wa 8 Werurwe 2026.

Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1993: Hasohotse Raporo Mpuzamanga yerekanaga uruhare rw’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu bwicanyi bwakorewe Abagogwe muri Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri.

2000: Uwahoze ari Perezida Wa Repubulika, Pasteur Bizimungu yagize Makuza Bernard Minisitiri w’Intebe, umwanya yamazeho imyaka igera kuri 11.

1949: U Bufaransa bwari buyobowe na Vincent Auriol bwemeye Ubwigenge bwa Vietnam yari iyobowe na Bảo Đại.

1982: U Bufaransa bwizihije umunsi mpuzamahanga w’abagore ku nshuro ya mbere.

Mu muziki

2025: Umuhanzi Bwiza yakoreye igitaramo cy’amateka mu Bubiligi ubwo yashyiraga ku mugaragaro Album ye ya kabiri yise ”25 Shades”, igitaramo yafashijwemo n’abarimo umuhanzi The Ben.

Abavutse

1937: Havutse Habyarimana Juvénal wabaye Perezida w’u Rwanda (1973-1994).

1968: Michael Bartels, Umudage wamenyekanye mu gusiganwa ku modoka.

Abapfuye

1930: William Howard Taft wabaye perezida wa 27 Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

2003: Karen Morley, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages