Turi ku wa 9 Gicurasi 2025.
Ni Umunsi w’Ubumwe n’Amahoro mu Burayi ufatwa nk’uwabyaye ubumwe bwabwo n’uwarangiriyeho intambara ya kabiri y’Isi kuri uwo mugabane. (Europe Day)
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Habaye imishyikirano ku rwego rwo hejuru hagati y’abasirikare bakuru b’ingabo za Leta y’u Rwanda n’abasirikare b’Abafaransa.
1955: U Budage bw’Uburengerazuba bwinjiye mu muryango wa NATO.
2001: Muri Ghana, abafana 129 barapfuye nyuma y’uko umusifuzi afashe icyemezo kitavuzweho rumwe kigateza intugunda mu mukino wahuzaga Hearts of Oak na Asante Kotoko.
2020: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abatagira akazi bageze ku gipimo cya 19,9% bitewe n’icyorezo cya COVID-19, imibare icyo gihugu cyaherukaga mu 1929.
Mu muziki
2014: Hasohotse Album ya kabiri ya Michael Jackson nyuma y’uko uyu muhanzi apfuye. Iyi album yiswe Xscape.
Abavutse
1860: James Matthew Barrie wamenyekanye mu kwandika ibitabo by’umwihariko icyo yise “Peter Pan in Kensington Gardens.”
1973: Tegla Loroupe, Umunya-Kenya wamenyekanye mu gusiganwa ku maguru.
Abapfuye
2004: Hapfuye Akhmad Kadyrov, wabaye perezida wa mbere wa Tchétchénie.
2004: Brenda Fassie, umunya-Afurika y’Epfo wamamaye mu muziki wa Afurika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!