00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 9 Kanama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 August 2025 saa 12:25
Yasuwe :

Turi ku wa 9 Kanama 2025. Ni umunsi wa 221 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 144 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abasangwabutaka ku Isi.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2010: Mu Rwanda habaye amatora ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yegukana intsinzi ku majwi 93,08%.
2017: Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali giherereye mu Bugesera.
2019: Perezida Kagame (…)

2019: Perezida Kagame yatashye inzu y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena, ifite ubushobozi bwo kwakira abarenga ibihumbi 10.

1942: Mahatma Ghandi wayoboraga u Buhinde, yatawe muri yombi n’ingabo z’Abongereza ubwo yari agiye gutangiza ‘Quit India Movement”, yasabaga ubwigenge bw’igihugu cye.

1999: Boris Yeltsin wayoboraga u Burusiya, yarashe Minisitiri w’Intebe we, Sergei Stepashin, ahita anirukana guverinoma ye yose, ibintu yari akoze ku nshuro ya kane.

Mu muziki

2007: Jennifer Lopez yatsindiye ibihumbi $545 mu kirego yatsinzemo umugabo we wa mbere, Ojani Noa, washakaga gusohora igitabo kivuga ku buzima bw’ibanga bwa Jennifer kandi binyuranyije n’amategeko.

Abavutse

1963: Havutse Whitney Houston, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umukinnyi wa filimi aho afatwa nk’umwe mu bahanzi b’ibihe byose b’ijwi ryihariye no kugorora umuhogo byatangarirwaga na benshi.

1988: Willian Borges da Silva, umunya-Brésil wamenyekanye ubwo yakinaga mu Ikipe ya Chelsea na Arsenal mu Bwongereza.

Abapfuye

1948: Hugo Boss washinze ikigo kizwiho gukora imyambaro yihagazeho yitiriye izina rye, Hugo Boss.

1963: Patrick Bouvier Kennedy, umuhungu wa John Kennedy wayoboraga Amerika.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages