00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki ya 9 Mata

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 April 2026 saa 05:44
Yasuwe :

Turi ku wa 9 Mata 2026. Ni Umunsi w’Ubumwe bw’abanya-Georgie ukaba uwahariwe Itegeko Nshinga muri Kosovo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1994: Sindikubwabo Théodore yagizwe perezida n’agatsiko kateguye kakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside kari kayobowe na Théoneste Bagosora. 1994: Abafaransa batangije mu Rwanda icyo bise “Operation Amaryllis”, yari igamije gucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda.
1994: Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, (…)

Turi ku wa 9 Mata 2026.

Ni Umunsi w’Ubumwe bw’abanya-Georgie ukaba uwahariwe Itegeko Nshinga muri Kosovo.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1994: Sindikubwabo Théodore yagizwe perezida n’agatsiko kateguye kakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside kari kayobowe na Théoneste Bagosora.

1994: Abafaransa batangije mu Rwanda icyo bise “Operation Amaryllis”, yari igamije gucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda.

1994: Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe abatutsi bagera kuri 500 bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vicenti wa Paloti i Gikondo.

1994: Ni bwo Interahamwe zatangiye kwica Abatutsi bari bahungiye i Kiramuruzi muri Gatsibo, hamwe n’abari bahungiye i Nyamagumba muri Komine Mabanza muri perefegitura ya Kibuye.

2014: Umwana w’imyaka 16 yateraguye ibyuma abandi bana 20 arabakomeretsa ku ishuri ryisumbuye rya Franklin riherereye muri Pennsylvania.

Abavutse

1953: Stephen Paddock Umunyamerika uzwiho kwica arashe abantu 60 mu cyiswe “2017 Las Vegas Shooting”

Abapfuye

1999: Ibrahim Baré Maïnassara wabaye perezida wa Niger.

2014: Arthur Napoleon Raymond Robinson wayoboye Trinidade et Tobago.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages