1431: Hatangiye urubanza rwa Jeanne d’Arc waje kwicwa atwikwa ari muzima mu 1431, bivugwa ko yagambaniye igihugu nyuma aza kugirwa umwere aba n’umutagatifu.
1792: Hasinywe amasezerano yiswe Iaşi ku ntambara yahuzaga u Burusiya na Turukiya hagati y’imyaka 1787-1792.
1878: Humbert I yabaye Umwami w’u Butaliyani.
1905: Mu Mujyi wa Saint Petersburg mu Burusiya habaye icyiswe icyumweru cy’umutuku ubwo abigaragambyaga basaga ibihumbi 100 bemezaga ko badashaka umwami kuko atabaho yewe n’Imana.
1909: Hasinywe amasezerano hagati y’u Bufaransa n’u Budage kuri Maroc.
2005: Mahmoud Abbas yatsinze amatora ya Perezida muri Palesitina.
1960: Hatangijwe imirimo yo kubaka urugomero rwa Assouam kuri Nil yatewe inkunga n’umuryango w’ibihugu by’Abasoviyete byishyize hamwe
1522: Papa Adrien VI yatorewe kuyobora Kiliziya.
1937: Mussolini yabujije ko habaho gushyingiranwa hagati y’ababaga mu bihugu u Butaliayni bwari bwarakoronije muri Afurika.
2007: Steve Jobs yashyize ahagaragara iPhone ya mbere.
2012: Patrice Mulama wari Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda yegujwe ku mirimo ye y’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (Media High Council).
Bimwe mu bihangange byabonye izuba kuri iyi tariki
1554: Grégoire XV, Papa wa 234.
1864: Vladimir Steklov, umuhanga mu mibare ukomoka mu Burusiya.
1913: Richard Nixon, wayoboye Amerika.
1922: Ahmed Sékou Touré,perezida wa Guinée.
1933: Wilbur Smith, umwanditsi ukomoka muri Afurika y’Epfo.
1958: Mehmet Ali Ağca, Umunya-Turukiya wari ugiye kurasa Papa Jean-Paul II akamuhusha nyuma yaje gufungwa papa amuha imbabazi.
1978: Gennaro Gattuso, Umutaliyani wakanyujijeho muri ruhago.
Bimwe mu bihangange byatabarutse kuri iyi tariki
1283: Wen Tianxiang, umwanditsi ahaka n’umuyobozi wa Leta y’u Bushinwa.
1873: Napoléon III, wabaye Umwami w’Abami w’u Bufaransa.
1878: Victor-Emmanuel II de Savoie, wabaye Umwami w’u Butaliyani.
1961: Emily Greene Balch, umwanditsi w’Umunyamerika wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira Amahoro mu 1946.
1995: Souphanouvong, wabaye Perezida wa Laos.
1998: Ken’ichi Fukui, Umuyapani w’umuhanga mu Butabire wabiherewe Igihembo cyitiriwe Nobel mu 1981.
2012: Malam Bacai Sanhá, wabaye Perezida wa Guinée-Bissau.


















TANGA IGITEKEREZO