Turi ku wa 9 Nyakanga 2026.
Ni umunsi wa 190 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 175 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Sudani y’Epfo irizihiza imyaka 15 ishize ibonye ubwigenge nk’igihugu igatandukana n’iya ruguru.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2021: U Rwanda rwatangiye kohereza ingabo n’abapolisi mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique ku busabe bw’icyo gihugu cyari cyugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba.
1982: Indege ya Pan Am Flight 759 yakoreye impanuka muri Leta ya Louisiana muri Amerika, abantu 145 bari bayirimo bose barapfa, hapfa n’abandi umunani bari ku butaka.
1991: Afurika y’Epfo yongeye kwemererwa kwitabira imikino ya Olempike nyuma y’imyaka 30 yarahagaritswe kubera politiki y’irondaruhu.
2002: I Addis Ababa muri Ethiopia hashyizweho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, usimbura uwa OUA. Thabo Mbeki wari Perezida wa Afurika y’Epfo ni we wabaye Chairman wawo ku ikubitiro.
Mu muziki
2003: Indirimbo 50 Cent yise "In Da Club"yageze ku mwanya wa mbere w’izikunzwe kuri Billboard Hot 100 ndetse ifatwa nk’imwe mu zamwubahishije mu njyana ya HipHop ku ruhando mpuzamahanga.
Abavutse
1990: Havutse abakinnyi babiri b’impanga Fábio Pereira da Silva na Rafael Pereira da Silva bombi bamenyekanye muri Manchester United.
2003: Havutse Conor Bradley ukinira Liverpool mu Bwongereza.
Abapfuye
2019: Fernando de la Rúa wabaye perezida wa Argentine.
2024: Joe Bonsall wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya country.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!