Turi ku wa 9 Ukuboza 2025. Ni umunsi wa 343 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 22 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ruswa.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1990: Lech Walesa yatorewe kuba perezida wa Pologne.
1992: Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, John Major, yatangaje itandukana ry’Igikomangoma Charles na Diana.
2016: Perezida wa Koreya y’Epfo, Park Geun-Hye, yakuwe ku mirimo n’Inteko Ishinga Amategeko kubera ibirego by’indonke n’ibikorwa by’uburiganya.
2021: Imodoka yari itwaye abimukira 160 yakoreye impanuka muri Mexique abantu 55 barapfa abandi 105 barakomereka.
Mu muziki
1984: Michael Jackson Yatangaje ko azava mu itsinda rya The Jacksons kugira ngo akomeze umwuga w’ubuhanzi ku giti cye.
Abavutse
1930: Óscar Humberto Mejía Víctores wayoboye Guatemala.
1973: Niyongabo Venuste, Umurundi wamamaye mu mukino wo gusiganwa ku maguru wanabaye uwa mbere watsindiye umudali wa zahabu mu mikino ya Olempike.
Abapfuye
1970: Feroz Khan Noon wabaye Minisitiri w’Intebe wa Pakistan.
2014: Mary Ann Mobley, wabaye Nyampinga wa Amerika mu 1959.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!