00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rurateganya kwinjiza miliyari 1.9$ avuye mu bikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 5 July 2024 saa 02:18
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe Igenamigambi, Dr. Chantal Ingabire, yatangaje ko u Rwanda ruteganya ko mu myaka itanu iri imbere ruzinjiza miliyari 1.9$ avuye mu bikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga.

Ni ibikubiye mu butumwa yatangiye mu nama yateguwe n’Umuryango utegamiye kuri Leta (IDH), wahurije hamwe abo mu nzego za leta n’abikorera bafite aho bahuriye n’ubuhinzi, abahagarariye amabanki n’abahinzi, mu kwishimira ibimaze kugerwaho hatezwa imbere urwego rw’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto, ndetse no kurebera hamwe ibyanozwa mu kongerwa inyungu y’umusaruro urimo n’uwoherezwa mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi muri MINAGRI, Dr. Chantal Ingabire, yatangaje ko iyi Minisiteri ikurikije gahunda y’Icyerekezo 2050 cy’u Rwanda nayo yatangiye gushyira imbaraga muri gahunda ya gatanu yo kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi (PSTA 5), agaragaza n’aho buzaba buhagaze mu myaka itanu iri imbere.

Ati ‘‘Turashaka kongera ibyoherezwa mu mahanga, twihaye intego yo kugeza hafi kuri miliyari 1.9$ avuye kuri miliyoni 875$. […] intego yacu mu myaka itanu iri imbere ni uguhanga imirimo 600,000 ku rubyiruko ruri mu rwego rw’ubuhinzi, ivuye ku 400,000.’’

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza Imbere iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB), kigaragaza ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga wiyongereye ku kigero cya 27% kuva mu 2012 kugeza mu 2023.

Dr. Ingabire yavuze ko gukomeza kongera uwo musaruro bizagerwaho binyuze mu bufatanye bw’inzego zirimo n’izahagarariwe muri iyi nama, hakibandwa ku birimo gukomeza gushyiraho porogaramu zongerera ubumenyi abari mu rwego rw’ubuhinzi muri rusange, kuko harimo umubare munini w’abarurimo badafite ubumenyi buhagije, bari basanzwe bahinga bafite intego yo kwihaza mu ngo zabo gusa, ubu akaba ari bo bari gutegurirwa gukora ubuhinzi bunasagurira amasoko y’amahanga.

Yanasabye amabanki gufatanya na leta hagashakwa umuti ku kibazo cy’abakora ubuhinzi buciriritse ubu bataroroherezwa gukorana n’ibigo by’imari, kuko mu bugenzuzi MINAGRI iherutse gukora byagaragaye ko nyinshi muri banki zikorera mu Rwanda zitanga serivisi zitorohereza abahinzi.

Perezida wa Koperative KOJYAMUNYA, Gerald Habimana, na we yahamije ko kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bwoherezwa mu mahanga binyuze mu bufatanye, akurikije uko iyi koperative yagowe no kwigobotora ingaruka zatewe na COVID-19 ariko ubu ikaba yohereza mu mahanga umusaruro ku kigero gishimishije bigizwemo uruhare n’ubufatanye bwa MINAGRI n’ibigo nka IDH.

Ati ‘‘Tumaze kubona amahirwe yo kuhira twatangiye guhinga mu buryo bugezweho […] mu bihingwa twagiye tubona no gushaka amakuru n’amahugurwa twagiye tubona atandukanye, twaje guhinga urusenga. Twatangiye mu 2019, tumaze gutangira guhinga nibwo twahuye n’ikibazo cya COVID-19.’’

Yavuze ko bitari byoroshye muri ibyo bihe, ati "Byatugizeho ingaruka ariko turakomeza nyuma yaho, twatangiye twohereza toni zirindwi mu gihe cy’umwaka twatangaga ibilo bike cyane. Nyuma y’uko twagiye dushaka imbaraga ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, uyu munsi tugeze aho twohereza toni 108 mu gihe cy’amezi atandatu.’’

Mukandayisenga Dancille wahagarariye Koperative Gikadini ikorera ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu Karere ka Kayonza, akomoza ku bibazo byagiye bigaragara muri uru rwego, we wavuze ko hari abohereza mu mahanga umusaruro ukomoka kuri ubwo buhinzi bica amasezerano bagirana na koperative bigahombya abahinzi.

Gusa IDH igaragaza ko ibyo bibazo byatangiye gushakirwa umuti binyuze mu mahugurwa bahawe ku kunoza umubano hagati y’abahinzi n’ababagurira umusaruro, ibyanagize uruhare mu kongera umusaruro woherezwa mu mahanga ukomoka kuri ubwo buhinzi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Budage cy’Iterambere, GIZ mu Rwanda, Dr. Thomas Kirsch, yavuze ko ubuhinzi ari umusingi w’ubukungu bw’u Rwanda kuko butanga 26% by’umusaruro mbumbe w’igihugu kandi bugakoresha abarenga 60% by’abakozi bose mu gihugu, bityo na we agashimangira ko hakwiye ubufatanye bw’inzego zose mu guteza imbere urwo rwego hadasigajwe ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.

"Nubwo ubushobozi bwo kohereza mu mahanga bwagiye bugaragara mu ikawa n’icyayi, mu myaka yashize byagaragaye ko urwego rw’ubuhinzi bw’imbuto n’imboga mu Rwanda rufite ubushobozi bukomeye."

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe imari n’umutungo muri IDH ku rwego rw’Isi, Lizet Friesen, yashimiye abitabiriye ibi biganiro hagamijwe gusangira inararibonye ryabo mu gushakira umuti ibibazo bikibangamiye ubuhinzi bw’imboga n’imbuto mu Rwanda. Na we yahamije ko uru rwego ruzaba urwinjiriza amafaranga umubare munini w’Abaturarwanda, bigizwemo uruhare rw’ubufatanye bw’inzego zose bireba.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ushinzwe Igenamigambi, Dr. Chantal Ingabire, yatangaje ko u Rwanda ruteganya ko mu myaka itanu iri imbere ruzinjiza miliyari 1.9$ avuye mu bikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga
Umuyobozi Mukuru wa IDH mu Rwanda, Nirere Sylvie, yagaragaje ko hakenewe ubufatanye mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi
Habaye ibiganiro bitandukanye bigamije kuzamura urwego rw'ubuhinzi muri rusange

Kanda hano udukurikire kuri WhatsApp Channel


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages