00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Abakoloni b’Ababiligi bashatse impamvu bitirira siyansi ngo batanye abanyarwanda

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 17 April 2020 saa 08:37
Yasuwe :

Abahanga mu mateka y’u Rwanda bavuga ko kuzana icyiswe ‘Politiki y’amazuru’ yazanywe n’abakoloni b’Ababiligi mu gucamo ibice abanyarwanda, kwari ugushaka impamvu bitirira siyansi yemeza ko abanyarwanda batandukanye.

Mu 1916 nibwo abakoloni b’Ababiligi begukanye icyari Rwanda-Urundi. Ababiligi bahise batangira kwimakaza Politiki yo gutanya abanyarwanda kugira ngo babayobore.

Bafashe icyemezo cyo gutonesha bamwe kugira ngo abandi barakare ubumwe bugabanuke hagati yabo. Berekanye ko hari ubwoko buzi ubwenge bukwiye kuyobora ubundi. Bakavuga ko umwana w’umututsi arushije abandi gushabuka bityo ko ariwe wazana iterambere.

Hari inyandiko zanditswe n’abamisiyoneri bari barageze mu Rwanda mbere babwira abakoloni ko niba hari icyakorwa gishoboka mu rwego rwo gushakira inyungu igihugu, imbaraga z’iterambere ziri mu rubyiruko rw’Abatutsi ku buryo umuntu wese uzi u Rwanda, atazirengagiza.

Kuba Ababiligi barinjiye mu Rwanda bafite imbunda byerekenaga ko umwami adashobora kubarwanya. Umwami wa Karagwe [Tanzania] witwaga Rumanyika yari yarabwiye umwami w’u Rwanda ko abo bantu ntawe ubarwanya, ariko ko iyo ubegereye mukabana ntacyo bagutwara.

Ati “Bafite umwuko bakwereka hakavamo umwotsi. Ndabizi uri intwari ariko uramenye.”

Ibyo byatumwe abanyarwanda bafata icyemezo cyo korosha bakabana nabo ntakubitambika. Ababiligi baciye intege ubutegetsi bw’umwami bakuraho ingabo, umuco n’ubumwe abanyarwanda bari bafitanye. Abatware umwami yari yarashyizeho atitaye ku bwoko babakuyeho hasigaramo abatutsi.

Abari ingabo z’u Rwanda barahagaritswe basigara aribo kwizihiza ibirori. Umutekano w’igihugu ufatwa n’abanyamahanga.

Abaturage bakoraga imirimo yabo iminsi yose batangiye guhabwa igihe cyo kujya gukorera abakoloni hanyuma abagomba kugenzura iyo mirimo babagira abatutsi kugira ngo urwango hagati yabo rwiyongere handi bashyiraho shiku n’ikiboko.

Nubwo ibyo byakorwaga, kumenya ngo umututsi ni nde byabateye ikibazo biyemeza gukora ibarura, bashingiye ku mubare w’inka umuntu atunze. Hari abatware barimo Nturo ya Nyirimigabo watwaraga Cheferie ya Kabagari bashatse kwanga iby’iryo barura, baramufata baza kumufungira i Kigali asubiyeyo asanga ubutware babuhaye undi.

Bahise bahera i Nyamagana hafi y’ibwami kugira ngo bereke umwami ko bishoboka bahita batanga indangamuntu zizwi ‘nk‘ibuku’. Impuguke mu by’amateka Nyirimanzi Gerard avuga ko icyo gihe habaye ibintu bidasanzwe.

Ati “Iki gihe habaye ibintu bidasanzwe wajyaga kubona ukabona abantu bavukana , kubera ko umwe yabaye muremure kuko wenda hari umusekuruza yakurikije cyangwa se yaratunze inka zikamukundira kandi tuva inda imwe, umwe agahinduka umututsi undi agakomeza kuba umuhutu.”

Yavuze ko hari ingero z’abagiye bica abo bafitanye isano y’amaraso muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko bamwe babaye abatutsi abandi bakaba abahutu.

Ati “Dufite ingero nyinshi, mu gihe cya Jenoside abantu bagiye bica abantu bafitanye isano y’amaraso yo hirya mu gisekuruza bamwe kubera babaye abahutu abandi babaye abatutsi.”

Ibarura rirangiye Abakoloni b’Ababiligi batangiye kuvangura abana mu masomo biga. Abana b’Abatutsi bigaga kuyobora, ab’abahutu bakiga ubuhinzi n’ubworozi.

Umwanditsi ku mateka y’u Rwanda, Innocent Nizeyimana wanditse igitabo “Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mateka yabo" avuga ko gutandukanya abahutu n’abatutsi byabagoye, bagashaka impamvu bitirira siyansi yari itangiye kwizerwa icyo gihe.
Ati “Baravuga ngo tugomba kuzanamo impamvu y’ukuri. Bo rero bashatse kuzanamo siyansi. Icyo gihe bashatse kubyandika kuko bavugaga ngo siyansi niyo ivuga ukuri.”

Bahise bazana abanditsi b’i Burayi barandika harimo igitabo cya Jacques Maquet cyitwa Le système des relations sociales dans le Ruanda ancien cyerekana ko noneho mu Rwanda hari amoko, yanditse akoresheje ibipimo bafashe bareba amazuru, umutwe n’ibindi.

Iyo siyansi nayo barayibuze kuko nabo ubwabo bagiye babona ibipimo bitandukanye ariko barabyandika biremerwa. Hari abana bagiye bagera ku Ishuri badafite amarangamuntu ya ba Se bakababarira mu bwoko butandukanye n’ubwo bashyizemo ababyeyi, ibyerekana ko ibyo bashingiragaho bitafatikaga.

Mu nkundura yo gushaka ubwigenge ku bihugu bya Afurika, Ababiligi basanze umubano mwiza ushobora kugaruka kandi n’amanyanga yabo ari kujya ahagaragara basiga bakongeje urwango.

Gupima amazuru kwari ugushaka impamvu bitirira siyansi bemeza ko abanyarwanda batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages