Mu ntangiriro y’uru rugendo, hari abantu babiri; Paul Kagame na Fred Gisa Rwigema. Bombi bari inshuti kuva bakiri abana, bakura bahuje indoto n’ibiganiro byuzuyemo amateka y’urugamba rw’Inyenzi bumvaga mu magambo y’abari bararurwanye.
Iby’aya mateka ni ingingo Kagame yagarutseho mu 2021 mu bukwe bwa Gisa Teta, umukobwa wa Gen. Maj Fred Gisa Rwigema.
Ati “Twabanye n’umuryango wa Kimonyo (se wa Fred Rwigema) ahantu habiri. Twabanye Nshungerezi, turangije tujya Tooro ndetse no muri Tooro tukajya twimuka tuva hamwe tukajya ahandi ariko turi kumwe […] Hari umubyeyi ngira ngo yarashaje (yarapfuye) witwaga Suzanne, kuri uwo mugore habaga umuntu witwaga Mariko ngira ngo yari yarabaye mu Nyenzi, wari uvanze umubyeyi umwe ngira ngo yari umuzungu, undi akaba Umunyarwanda, tukajya tujya gutarama kuri uwo mugore turi abana bato, ndetse Ababyeyi bakatumerera nabi kuko bavugaga ko twazerereye, twagiye mu mihana, ariko twabaga twajyanywe n’uwo Mariko, tukajya kumubaza ibijyanye n’izo Ntambara z’Inyenzi yatubwiraga, n’uko zagendaga.”
Yavuze ko “ayo mateka twumvaga turi aho dufite imyaka umunani, icyenda, irindwi, bikaba byaravuyemo icyatugejeje hano uyu munsi.”
Ibyo biganiro by’abana byaje gukura bihinduka umugambi, barushijeho kunoza ubwo bombi bari mu gisirikare cya Uganda, nyuma yo gufasha Perezida Yoweri Kaguta Museveni kugera ku butegetsi.
Mu gitabo Conversations with the President of Rwanda, umunyamakuru François Soudan yabajije Perezida Kagame niba yemera ko RPA yarwanye urugamba rwo kubohora u Rwanda, yashingiwe mu gisirikare cya Uganda. Kagame yasubije adategwa, ati “Yego, twarabikoze. Ni ukuri.”
Ariko ikirenze byose, ikiganiro cya Soudan cyahishuye indi ngingo ikomeye: Ese igitekerezo cyo gushinga RPA cyaturutse kuri nde?
Kagame yagize ati “Cyaturutse muri twe (muri jye na Fred), gikura gihereye aho.”
Perezida Museveni wari umaze igihe gito ageze ku butegetsi, ndetse arajwe ishinga no guteza imbere Uganda no gutsura umubano n’ibihuhugu byo mu karere ntiyashyigikiye uyu mugambi, ndetse Leta ya Uganda yagerageje kuwitambika binyuze mu gutatanya abari bawuhuriyeho.
Ubutegetsi bwa Uganda bwari bwateguye kohereza Rwigema kwiga muri Amerika, Kagame muri Nigeria, Chris Bunyenyezi mu kindi gihugu, Peter Bayingana mu Burusiya.
Mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyabereye ku Mulindi wa Byumba ku wa 9 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yavuze ko “Bashatse kudutatanya kugira ngo tudakomeza gutegura ibyo twashakaga gukora. Bashakaga kohereza bane bakuru muri twe hanze ya Uganda kugira ngo tujye mu masomo.”
Kagame amaze kubimenya, yahise asaba Rwigema kutemera kujya muri Amerika. Ati “Nugenda, urugamba rushobora gusubikwa imyaka itanu yose.”
Yakomeje avuga ko “Yarabyanze, baranyohereza, nko kuvuga bati ‘Niba utagenda, uyu aragenda’ kubera ko batashakaga ko tugumana. Batekerezaga ko umwe nagenda, abandi bagira ibibazo. Ubwo barampamagaye, baravuga ngo ‘Fred yanze kugenda, ni wowe ugenda’. Navuze ko ntacyo bintwaye.”
Umukuru w’Igihugu yasubiye kuganira na Rwigema, amubwira ko kugira ngo umugambi wabo uzakunde, we yemeye kujya muri Amerika, amwizeza ko urugamba nirutangira, azashaka uburyo ajya kwifatanya n’ingabo za RPA.
Yasobanuye ko yabwiye Fred ati “Batekereza ko bamenye umugambi wacu. Nimbyanga, baradufunga twembi. Rero kugira ngo tubirokoke, dukomeze umugambi wacu, uhagume ukomeze utegure ibyo dushaka gukora. Njyewe ndagenda ariko nibitangira, nzashaka inzira, ngaruke byoroshye. Ntabwo nzakenera uruhushya.”
Gen Maj Rwigema yiciwe ku gasozi ka Nyabwishongwezi mu karere ka Nyagatare tariki ya 2 Ukwakira 1990. Nyuma y’iminsi mike, Kagame wari ufite ipeti rya Major yavuye muri Amerika, ayobora uru rugamba.
Mu kiganiro na Soudan, Perezida Kagame yavuze ko ubwo yageraga ku rugamba yasanze ibintu byose byaravuye ku murongo. Yavuze ko ibyabaye atari kubishinja Rwigema kuko byose byabaye nyuma y’urupfu rwe, ahubwo ko byose byatewe n’uko hari ibintu bitahawe agaciro cyangwa ngo bikorwe uko byagombaga gukorwa kugira ngo urugamba rugende neza. Perezida Kagame yahise afata inshingano zo kuyobora ingamba ndetse ahindura n’isura y’urugamba, ibintu byatumye mu 1994 RPA itsinda ndetse igahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku wa 1 Ukwakira 1990 ni bwo Ingabo zahoze ari iza RPA zatangije urugamba rwo kubohora igihugu, ndetse ruza gushyirwaho akadomo muri Nyakanga 1994, zirutsinze.
Impamvu y’uru rugamba yari ishingiye ahanini ku karengane Abanyarwanda bari bamaze igihe bakorerwa mu buhungiro kuko bari barahejwe mu gihugu cyabo.
Tariki ya 1 Ukwakira 1990, umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’uru rugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara.
Ingabo za RPA, ishami rya gisirikare rya FPR-Inkotanyi, ku ikubitiro zari riyobowe na Gen. Maj Fred Gisa Rwigema. Ubutegetsi bwa Habyarimana bubifashijwemo n’abacanshuro, bwabashije gukoma mu nkokora RPA mu minsi ya mbere.
Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba RPA barishwe bitera icyuho gikomeye ubuyobozi ndetse na morali ijya hasi bikomeye mu basirikare hafi ya bose bari basigaye.
Umunsi wa kabiri w’uru rugamba, wari ukomeye bidasanzwe kuko Gen. Maj Gisa Fred Rwigema, yishwe arasiwe i Nyabwishongwezi tariki 2 Ukwakira 1990.
Perezida Paul Kagame muri icyo gihe wari Major yahise afata inshingano zo kuyobora urugamba, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi.
Tariki ya 3 Mutarama, RPA yahinduye isura y’imirwano igaba igitero gikomeye mu duce twa Gatuna na Kaniga mu rwego rwo kwima inzira ibikoresho by’ingabo za Leta. Ku ya 23 Mutarama 1991 RPA yafashe Umujyi wa Ruhengeri ifungura n’imfungwa zari zifungiye muri Gereza ya Ruhengeri zitwa Ibyitso.
Muri Mata mu 1994 icyari urugamba rwo kubohora igihugu cyaje kuvukamo urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko batangiye kwicwa ku wa 7 Mata.
Ku wa 8 Mata, Ingabo za RPA zafashe umugambi wo gutera Kigali, ndetse no guhagarika Jenoside mu maguru mashya. Ku wa 4 Nyakanga, RPA yabohoye Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare ku ya 3 Nyakanga 1994. Guverinoma yari iriho yahise yerekeza mu buhungiro muri Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’uyu Munsi).
Amafoto yaranze urugamba


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!