Uyu mwanditsi avuga ko mu 2006 na 2007 yagize amahirwe yo kwicarana na Perezida Kagame bakamara amasaha arenga 30 amubaza ibibazo yari afite kugira ngo ashire amatsiko anayamare abazasoma igitabo cye.
Kinzer avuga ko ubwo yari ari mu Rwanda, igihugu cyasuwe na Abdullahi Yusuf Ahmed wari uyoboye Somalia aje gusaba Perezida Kagame ko yamuha inama n’ubufasha byatuma umurwa mukuru Mogadishu ugarukamo ituze, cyane ko kuva mu myaka ya 1990 igihugu cyarimo imivurungano y’intambara z’urudaca.
Ati “Ubwo nababonaga bahana ibiganza, nibajije impamvu u Rwanda rwabashije kwiyubaka nyuma y’imyaka 10 hakozwe Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko Somalia ikaba icyugarijwe n’intambara n’amakimbirane. U Rwanda ubu ruratuje, rurashimishije kandi rwuzuye icyizere; ibi ni gute byashobotse?”
Uyu mwanditsi avuga ko yatunguwe no kubona abantu benshi barasuraga u Rwanda ntibatinye kurushoramo n’imari, ko byose byaterwaga n’ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo n’abaturage bakabubonamo icyo cyizere nk’uko bagiye babishimangira mu biganiro bagiranye na we.
Mu bantu avuga yabonye mu Rwanda akarushaho kwibaza ibibazo, harimo Bill Clinton wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Gates ubwo yatangaga ibihumbi 900 by’amadorali ya Amerika byo kubaka ikigo cy’ubuvuzi cyo guhuguriramo abaganga bo muri Afurika ku bijyanye no kuvura indwara zandura, Howard Schultz wari Umuyobozi Mukuru wa Starbucks, Andrew Young wahoze ari Meya wa Atlanta n’abandi.
Nyuma yo kuganiriza abarimo uwari Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Peter Schonherr, akamubwira ati “ibyo abantu bagezeho hano mu gihe gito nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibitangaza”, akabisubirirwamo n’abandi bantu bose bakomozaga kuri Perezida Kagame, Kinzer yarushijeho kwibaza ibibazo.
Ati “Ubundi Kagame ni muntu ki? Akura he umwete wo kudacika intege kandi ni gute yizera ko agahugu gato nk’aka kahuye n’ibibazo, kifitemo imbaraga abandi batabona? Ese koko inzozi ze zizaba impamo u Rwanda ruhinduke igihugu cy’igitangaza muri Afurika?”
Kinzer anezezwa n’uko ibisubizo by’ibibazo yibaza byose yabibonye abyiherewe na nyirubwite Perezida Kagame, aho agaruka ku nzira y’inzitane yaciyemo, ubuhunzi, urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni byo umwanditsi yahereyeho yandika igitabo cye yise "Kongera kubaho k’u Rwanda n’Umugabo warose izo nzozi", tugenekereje mu rurimi rw’Ikinyarwanda; aho Kinzer agaragaza Kagame nk’umuyobozi ureba kure akaba n’icyitegererezo ku banyafurika.
Inzira y’inzitane Perezida Kagame yanyuze ajya ku rugamba
Muri iki gitabo, Perezida Kagame yabariye umwanditsi inkuru y’urugendo rugoye rwamuvanye muri Amerika aza mu Rwanda kuyobora urugamba rwo kubohora igihugu nyuma y’aho Gen Maj Fred Rwigema wari Umugaba Mukuru w’Ingabo yishwe ku wa 2 Ukwakira 1990.
Ni urugendo rwatangiye ku wa 8 Ukwakira 1990 ubwo Maj Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bahagurukaga i New York mu ndege yerekezaga i Londres kugira ngo Madamu Jeannette Kagame ahafatire igana i Bruxelles mu Bubiligi aho yagombaga kwakirwa na muramukazi we.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari mu buhungiro bari barakusanyije amafaranga agera ku bihumbi 80 by’amadolari ya Amerika, amafaranga Maj Kagame yashyikirijwe nyuma yo kugera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Heathrow mu Bwongereza, ku wa 9 Ukwakira, aho yafatiye indege yerekeza muri Afurika ku munsi wakurikiyeho.
Yafasheho make agura imiti yagombaga kuvura abakomerekeye ku rugamba andi ayarekera mu gikapu yarimo.
Perezida Kagame wagombaga kuva i Londres agaca i Nairobi akabona kujya i Kampala, yavuze ko yahisemo guhindura uru rugendo kuko yari azi ko yatangiye gushakishwa.
Ati “Nari mfite itike iva i Londres-Nairobi-Kampala ariko ku munota wa nyuma aho guca i Nairobi, nahisemo guhindura. Nabonye indege ijya muri Ethiopia mpita ngura itike.”
Muri Ethiopia yahamaze iminsi ibiri aba ku nshuti ye yakoreraga Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, ahava ku Cyumweru tariki ya 14 Ukwakira 1990.
Ku kibuga cy’indege cya Addis Abeba yahahuriye n’ibibazo kuko umuntu yari yasezeranyijwe uri bumufashe gutambuka atahamusanze, cyane ko mu gihugu hari imvururu.
Byaragoranye kuhaca kuko yari afite ayo madolari menshi atamenyekanishije, akagira imyenda ya gisirikare, indangamerekezo n’ibitabo bikubiyemo inyigisho za gisirikare. Ibi byose byari gutuma afatwa.
Icyo gihe Perezida Kagame yabashije kuhaca ahita afata indege imwerekeza i Entebbe, aho yamaze amasaha make yafashe yo kuryama, ahava asanga abandi ku rugamba.
Ageze mu Rwanda yasanze ingabo za RPA zaracitse intege, inkomere ari nyinshi.
Ati “Byari byazambye cyane, birashoboka ko ari yo shusho mbi nigeze kubona mu buzima bwanjye [...] iyo ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibintu byashyize ikimenyetso mu buzima bwanjye, mu mitekerereze yanjye, ibintu bishobora kuba byarahinduye ubuzima bwanjye iteka ryose. Ibyo bintu bibiri ntibijya bimvamo. Mbana na byo …”
Yahise ahindura uburyo bw’imirwanire, ingabo ziva mu kurwana mu buryo buzwi nka conventional Warfare zijya mu buzwi nka guerrilla na mobile warfare; icyizere cyongera kugaruka mu basirikare, kugeza ubwo RPA yahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi ikanabohora igihugu muri Nyakanga 1994.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!