00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi umusirikare wa nyuma w’Umudage ahunga Kigali mu Ntambara ya Mbere y’Isi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 13 October 2025 saa 07:57
Yasuwe :

U Rwanda; ubwami buto bwari mu mutima wa Afurika, rwisanze mu buryo butunguranye rwagezwemo n’ibikorwa by’Intambara ya Mbere y’Isi.

Nubwo hatabaye isibaniro ry’urufaya rw’amasasu n’izindi ntwaro nk’uko byagenze mu Burayi cyangwa hafi y’Uburasirazuba bwo Hagati, u Rwanda rwabaye imari yatumye ibihugu by’abakoloni bishyamirana birupfa kugeza ubwo hari ibikorwa bya gisirikare byabayeho bituma Abadage ba nyuma bakubitwa inshuro, bahunga Kigali kibuno mpa amaguru.

Mu gitabo ‘The History of Rwanda’ cya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge cyareberewe na Paul Rutayisire afatanyije na Déo Byanafashe, bagaragaza ko imizi y’amakimbirane mu Rwanda ifite inkomoko mu 1914 ku wa 24 Nzeri, ubwo ingabo z’u Budage zari ziyobowe na Captain Wintgens zagabaga igitero ku kirwa cya Idjwi zigatangira ibikorwa byo gushaka kwikubira ibice byose bikikije Ikiyaga cya Kivu.

Muri iki gihe, u Rwanda rwari ruri mu maboko y’u Budage bwarukolonije kuva mu 1900 nyuma y’igihe gito habaye inama izwi nka Conférence de Berlin yarangiye ibihugu by’u Burayi byigabagabanyije ibyo muri Afurika.

Icyo gihe u Budage bwari bufite abasirikare batagera ku bihumbi 50 mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bituma mu bihugu birimo n’u Rwanda, Abadage batangira kunanirwa kugenzura ahantu hose.

Nubwo batari bafite umubare munini w’abasirikare babafasha kwigarurira ahantu by’igihe kirekire, igisirikare cyabo cyarangwaga n’imyitwarire myiza, bituma u Budage bubasha kugumana u Rwanda igihe kirekire binyuze mu mayeri yabo y’imirwanire arimo ay’ishyamba, ibitero shuma bakagerageza kwegezayo ingabo z’u Bubiligi n’u Bwongereza.

Kuba u Rwanda ruri rwagati muri Afurika byabereye u Budage iturufu ikomeye by’umwihariko ku bijyanye n’inzira z’ubucuruzi bwakorerwaga mu bice bikikije Ikiyaga cya Kivu.

Nubwo byari bimeze bityo, Ababiligi bari bafitiye aka karere imigambi yabo ku buryo bahozaga ijisho ku butaka bwagenzurwaga n’u Budage muri Afurika y’Iburasirazuba, aho u Bubiligi bwabonaga u Rwanda nk’ahantu heza bahera bagura ibice bagenzura.

U Bubiligi bwari bwaramaze no kwigarurira u Burundi, butangira kototera u Rwanda mu 1915. Abadage bagerageje uko bashoboye nubwo bari bake, barwana bafatanyije n’abaturage bari barabiyunzeho bashaka kugumana ubutaka bwabo.

Byatumye Umwami Yuhi V Musinga yisanga mu ihurizo rikomeye kuko yasabwaga imikoranire n’u Budage mu kurwanya u Bubiligi. Byakomeje gufata indi ntera, mu 1916 Ingabo z’u Bubiligi zitangiza byeruye urugamba ku Rwanda zigamije kurwigarurira rukava mu maboko y’u Budage.

Ku wa 28 Mata mu 1916, Col Molitor yayoboye Ingabo z’Ababiligi zigerageza gufata ibice by’ingenzi nka Gatsibo, ibyabaye intango y’urugendo ruganisha ku gufata Kigali.

Babifashijwemo n’abasirikare b’Abongereza bari bavuye muri Uganda, Ababiligi babashije kugana i Kigali bwangu nubwo yari iri mu maboko y’Abadage, icyakora na bo babonye ko amazi atakiri ya yandi, batangira kuvanamo akabo karenge.

Ku wa 5 Gicurasi mu 1916, abasirikare ba nyuma b’Abadage bavuye muri Kigali bakwirira imishwaro mu mu Majyepfo y’u Rwanda i Save no mu Burundi. Ku wa 9 Gicurasi 1916, Ababiligi batangiye kugenzura byuzuye Umujyi wa Kigali, bishyira iherezo ku ngoma y’Abadage mu Rwanda.

Kuvanamo akarenge kw’abasirikare b’u Budage byatewe ahanini no gutinya gukomeza kuba hagati y’ingabo z’Abongereza zagenzuraga Uganda n’iz’Ababiligi zagenzuraga u Burundi na Congo.

Uretse ibice by’amajyepfo abasirikare ba Captain Wintgens berekejemo, hari n’abagiye mu misozi ya Nyundo mu burengerazuba bushyira amajyaruguru, mu mashyamba yari hafi aho nyuma baza kwambuka baragenda.

Mu gihe Ababiligi bari bamaze kwigarurira u Rwanda, batangiye kuyobora mu buryo butaziguye ugereranyije n’uko Abadage babigendagamo gake ku buryo n’abaturage bo hasi batangiye kumva umurindi w’imitegekere y’Ababiligi.

Abaturage batangiye kujya basoreshwa bakanasunikirwa gukora mu nyungu z’ubukungu bw’abakoloni. Umwami Musinga wibwiraga ko bizashoboka akongera kugira imikoranire n’Abadage, yisanze atorohewe n’imitegekere y’Ababiligi.

Ababiligi basenye uburyo bw’imiyoborere Abanyarwanda bari basanganywe, bashyiraho ubwabo.

Ingaruka z’izi mpinduka zabaye mbi cyane buhoro buhoro, Ababiligi basahura umutungo kamere w’u Rwanda, bagakoresha abantu imirimo y’agahato ivunanye bituma abaturage batangira kugirana ibibazo n’abayobozi babaga baratoranyijwe.

Ku wa 1 Nyakanga 1962, u Rwanda rwahawe ubwigenge bufatwa nk’ubucagase nyuma y’umwaka umwe imitegekere ya cyami ishyizweho iherezo burundu mu 1961.

Imitegekere y’Ababiligi yateje akaga gakomeye u Rwanda, irema ivangura ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahagarikwa n’Ingabo za RPA zari zishamikiye kuri FPR-Inkotanyi.

Hari aho Abanyafurika biyungaga ku bakoloni bakabafasha kurwanya abandi bakoloni
Intambara y'Isi yatangiye Abadage ari bo bakoloniza u Rwanda, irangira Ababiligi babamenesheje maze bigarurira u Rwanda kugeza ubwo bavugaga ko batanze ubwigenge mu 1962
Ku wa 5 Gicurasi mu 1916, abasirikare ba nyuma b’Abadage bavuye muri Kigali bakwira imishwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages