00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

VIDEO: Ibyo wamenya kuri “Operasiyo” z’Ingabo z’u Bufaransa zasize umugani zirimo n’izo mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 October 2025 saa 07:38
Yasuwe :

Nyuma y’aho Ingabo za RPA zitangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, Habyarimana Juvénal wari waratsimbaraye akanga ko Abatutsi bameneshejwe bagahungira mu bihugu byo mu karere bataha, yiyambaje inshuti ye magara François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa amusaba ubufasha.

Nyuma y’iminsi itatu gusa urwo rugamba rutangijwe ku wa 1 Ukwakira 1990, bwacyeye ku wa 4 Ukwakira, u Bufaransa bwohereza umutwe w’abasirikare 300 badasanzwe ngo baze gutabara Habyarimana; baza bitwikiriye umutaka wo kuvuga ko bagiye mu bikorwa byo gutabara abaturage no kurinda Abafaransa bari mu Rwanda icyo gihe.

Iki gikorwa cyiswe “Operation Noroît”, ndetse umubare w’abasirikare b’Abafaransa wakomeje kongerwa bagera kuri 800.
Kurikira amashusho umenye byinshi kuri iyi operasiyo n’izindi zakozwe n’ingabo z’u Bufaransa zikarangira zitavugwaho rumwe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages