Taliki ya 17 Gicurasi buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga w’itumanaho (Telecomunication)
Bimwe mu byibukwa kuwa 17 Gicurasi
17/05/1884 : Nibwo Mutagatifu Adrien III yagizwe Papa
17/05/1410: Nibwo Angelo Giuseppe Roncalli yatorewe kuba Papa, afata izina rya Jean XXIII
17/05/1749: Havutse Edward Jenner, uwavumbuye urukingo rw’ubushita.
17/05/1897: Havutse Odd Hassel, wahawe igihembo Nobel (1969) kubw’ubushakashatsi bwe muri Chimie.
17/05/1928 : Nibwo hatangijwe imikino ya Olympiques ku nshuro ya cyenda, i Amsterdam
17/05/1940: Abadage bigaruriye Bruxelles
17/05/1960: Inama yigaga iby’ahazaza ha Berlin yashojwe nta kigezweho
17/05/1968: Satellite y’Abanyaburayi "Esro 2" yoherejwe mu kirere. Yarasiwe (lancé) mu kigo cya gisirakare cya USA i Vanderberg
17/05/1970: Bwabaye ubwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habonetse abagore babiri bagizwe aba-General mu ngabo z’igihugu. Byakozwe na Perezida Richard Nixon.
17/05/1987: Nibwo Michel Platini yasezeye ku mukino wa Football, icyo gihe yakiniraga Juventus de Turin.
17/05/1997: Ingabo za AFDL, zari zikuriwe na Laurent -Desiré KABILA, ku rugamba ziyobowe na James KABAREBE, zigaruriye Kinshasa, umurwa Mukuru w’iyari Zaire icyo gihe, ikaza guhindurwa RDC.
17/05/2003: Ibitero by’abiyahuzi byugikanye i Cassablanca muri Maroc bihitana abasivile 39 n’abiyahuzi 10


















TANGA IGITEKEREZO