Tariki 6 Kanama ni umunsi wa 219 w’umwaka usigaje iminsi 173 kugira ngo umwaka ugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1861: U Bwongereza bwigaruriye Lagos muri Nigeria.
1909: Alice Ramsey na bagenzi be batatu ni bo babaye aba mbere mu kuzenguruka umugabane wa Amerika mu modoka.
1960: Impinduramatwara muri Cuba: Mu rwego rwo kwihimura kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zafatiye ibihano Cuba, iki gihugu kiyobowe na Fidele Castro cyigaruriye amakompanyi yose ya Amerika ndetse n’andi y’ibihugu bitandunye yakoreraga ku butaka bwacyo.
1962: Jamaica ni bwo yabonye ubwigenge.
1980: Edgar Tekere wari Minisitiri muri Guverinoma ya Rhodesia, yashinjwe icyaha cyo guhitana umuzungu w’umuhinzi.
1990: Intambara yo mu kigobe cya Perse: Akanama gashinzwe Amahoro ku isi kategetse ko Iraq ifatirwa ibihano mu rwego rw’ubucuruzi nyuma yuko icyo gihugu kigabiye igitero muri Koweït.
1990: Ishyaka ANC ryo muri Afurika y’Epfo ryatangaje ko ritazayoboka inzira y’ishyamba mu rwego rwo gukomeza ibiganiro byari bigamije ihagarikwa ry’ingoma ya ba gashakabuhake.
1991: Tim Berners-Lee yashyize ahagaragara inyandiko zigaragaraza igitekerezo cye cyo gushinga umurongo wa internet ’World Wide Web’ (www) yashyizwe ahagaragara nka serivisi yo kuri internet.
2008: Muri Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz yakoreye coup d’etat, Sidi Ould Cheikh Abdallahi, amuhirika ku butegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO