Tariki 9 Kamena ni umunsi wa 160 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 205 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
62: Claudia Octavia yarishwe; akaba yari umwamikazi wa Roma, yari na mubyara w’umwami w’abami Tiberius.
1534: Jacques Cartier, Umunyaburayi wa mbere wavumbuye umugezi witwa Saint Lawrence River uhuza ibiyaga bigari byo ku mugabane wa Amerika n’inyanja ya Atlantic.
1944: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Leta Zunze Ubumwe z’Aba-soviet zashegeshe bikomeye Leta ya Karelia y’Iburasirazuba yari yarafashwe n’igihugu cya Finland guhera mu mwaka wa 1941.
1946: Umwami Bhumibol Adulyadej wa Thailand yagiye ku ngoma y’ubwami bw’iki gihugu, niwe mwami wmaze igihe kirekire ku ngoma, yapfuye mu 2016.
1958: Ku mugaragaro Umwamikazi Elizabeth II yafunguye ikibuga cy’indege cya Gatwick cyo mu Mujyi wa London mu gihugu cy’u Bwongereza.
1967: Mu ntambara y’iminsi itandatu, Isirayeli yigaruriye ikibaya cya Golan, icyambuye Syria.
1968: Perezida Lyndon B. Johnson yatangaje umunsi w’ikiruhuko wakurikiye urupfu rwa senateri Robert F. Kennedy.
1974: Portugal na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti byatangije umubano ushingiye kuri dipolomasi.
1999: Mu ntambara ya Kosovo, Repubulika ya Yugoslavia n’ingabo za NATO bashyize umukono ku masezerano y’amahoro.
Zimwe mu ndirimbo zakunzwe muri Amerika
1993: That’s The Way Love Goes ya Janet Jackson
1992: Jump ya Kris Kross
1991: More Than Words ya Extreme
1990: Hold On ya Wilson Phillips
1989: Wind Beneath My Wings ya Bette Midler
1988 : One More Try ya George Michael
1987: You Keep Me Hangin’ On ya Kim Wilde
1986 : Live To Tell ya Madonna
Ibitabo
1973: Breakfast of Champions cya Kurt Vonnegut
1997: The Ranch cya Danielle Steel
2005: Coach cya Michael Lewis
1977: A Book Of Common Prayer cya Joan Didion
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1916: Robert McNamara, wabaye umunyamabanga mukuru wa Minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Perezida wa Banki y’Isi.
1954: Elizabeth May, umuyobozi w’ishyaka rya Green Party muri Canada.
1980: Lehlohonolo Seema, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Afurika y’Epfo.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1923: Igikomangoma Helena w’ubwami bw’u Bwongereza.
1959: Adolf Otto Reinhold Windaus, umuhanga mu butabire ukomoka mu Budage, wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.
2004: Rosey Brown, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO