Tariki ya 2 Gicurasi ni umunsi wa 123, byumvikana ko hasigaye iminsi 243 umwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze iyi tariki
1335: Otto the Merry wari umugabo w’Umwamikazi wa Australie yaje kuba umugabo w’umwamikazi wa Carinthia.
1611: Bibiliya Yera iri mu Cyongereza bita ’King James Bible’ yashyizwe ahagaragara i Londres nyuma yo gucapwa na Robert Barker.
1885: Leta yigenga yashyizweho n’Umwami w’u Bubiligi, Leopord II.
1920: Shampiona y’umukino wa Baseball bita Negro National League yarakinwe bwa mbere muri Indianapolis mu Leta ya Indiana (USA).
1932: Ikiganiro cyo gusetsa cyaciye kuri Radio ku nshuro ya mbere kinyujijweho n’Umunyarwenya Jack Benny w’Umunyamerika.
1998: Ishingwa rya Banque Centrale Europeene (BCE).
2011: Osama Bin Laden wari umaze igihe ahigwa n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika na FBI, yaje kwicirwa muri Pakistan n’abakomando ba USA.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1360: Yongle, Umwami w’Abami wa gatatu wo mu Bushinwa.
1910: Alexander Bonnyman, umusirikare w’umumarine wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1982: Lorie, umuririmbyikazi w’Umufaransa.
1983: Aleassandro Diamanti, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Butaliyani.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1957: Joseph McCarthy, Umusenateri wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
2005: Wee Kim Wee, Perezida wa Kane wo muri Singapore.
2011: Osama Bin Laden, Umuyobozi w’umutwe w’ibyihebe wa Al-Qaeda, akaba n’icyihebe cyashakishijwe cyane ku isi.



















TANGA IGITEKEREZO