Tariki 2 Kanama ni umunsi wa magana abiri na cumi n’itanu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itanu uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1776: Hashyizwe umukono ku masezerano ajyanye no gutangaza ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1918: U Buyapani bwatangaje ko bugiye gukura ingabo zabwo muri Siberia, nk’ikimenyetso cyo kuva mu ntambara ya mbere y’isi yose.
1918: Bwa mbere hatangiye gukorwa imyigaragambyo rusange muri Canada, ikaba yarabereye mu Mujyi wa Vancouver.
1944: Hatangiye kwizihizwa umunsi mukuru wa Repubulika ya Macedonia.
1968: Umutingito utoroshye wibasiye agace ka Casiguran, Aurora ndetse na Philippines, wahitanye abagera kuri magana abiri na mirongo irindwi, abarenga magana abiri barakomereka
1980: Mu Butaliyani, ahitwa Bologna hategerwa gari ya moshi, haturikiye igisasu cya bombe cyivugana abarenga mirongo inani, abandi magana abiri barakomereka bikomeye
1989: Umuryango w’ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza (Commonwealth of Nations), wongeye kwakira Pakistan nyuma y’uko iki gihugu cyisubiyeho kikagaragaza ukwishyira ukizana na demokarasi, cyari cyarahagaritswe mu 1972
1989: Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sri Lanka zakoze ubwicanyi bwaguyemo abaturage b’i Tamil bagera kuri mirongo itandatu na bane, izi ngabo zakomokaga mu Buhinde.
1990: Ingabo za Iraqi zigabije ku ngufu igihugu cya Kuwait, iyi iba intandaro y’intambara yo mu kigobe(Gulf War).
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1923: Shimon Peres, umunyapolitiki ukomeye muri Israel, yabaye Minisitiri w’Intebe ndetse aba na Perezida wa Cyenda ku rutonde rw’abayoboye Israel.
1979: Reuben Kosgei, umukinnyi w’imikino ngororangingo yo gusiganwa ku maguru, ukomoka mu gihugu cya Kenya.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1923: Warren G. Harding, yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2007: Holden Roberto, ukomoka muri Angola, washinze kandi akayobora ishyaka rya FNLA (National Front for the Liberation of Angola).
Zimwe mu ndirimbo zakunzwe muri Amerika
2010: Eminem - Love The Way You Lie
2006:Nelly Furtado - Promiscuous
2002: Nelly - Hot In Herre
1997:Puff Daddy & Faith Evans - I’ll Be Missing You
1996:Los Del Rio - Macarena (Bayside Boys Mix)
1989: Prince - Batdanceyoutube
1983:The Police - Every Breath You Takeyoutube
1979: Donna Summer - Bad Girls
1975:Eagles - One Of These Nights
1960: Brenda Lee - I’m Sorry
1955: Bill Haley and His Comets - (We’re Gonna) Rock Around The Clock



















TANGA IGITEKEREZO