00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 9 Kanama

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 9 August 2023 saa 05:35
Yasuwe :

Tariki ya 9 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na makumyabiri n’umwe mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na cumi n’ine uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1936: Mu mikino ngororangingo yo mu mpeshyi (Summer Olympic Games), Jesse Owens yatwaye umudali wa zahabu yikurikiranyije, bityo aba umuntu wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washoboye gutwara imidali igera kuri ine ku nshuro imwe y’imikino ngororangingo.
1942: Mahatma Ghandi wari (…)

Tariki ya 9 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na makumyabiri n’umwe mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na cumi n’ine uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1936: Mu mikino ngororangingo yo mu mpeshyi (Summer Olympic Games), Jesse Owens yatwaye umudali wa zahabu yikurikiranyije, bityo aba umuntu wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika washoboye gutwara imidali igera kuri ine ku nshuro imwe y’imikino ngororangingo.

1942: Mahatma Ghandi wari umuyobozi w’u Buhinde yatawe muri yombi n’ingabo z’Abongereza ubwo yari agiye gutangiza Quit India Movement yasabaga ubwigenge bw’igihugu cye, izi ngabo zamufatiye mu Mujyi wa Bombay.

1945: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose Umujyi wa Nagasaki wo mu Buyapani wasenywe bikomeye n’igisasu cya kirimbuzi cyatewe n’indege y’intambara ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yitwa United States B-29 Bockscar. Iki gisasu cyahitanye abagera ku bihumbi magana atatu na mirongo icyenda.

Umwotsi ushyushye wazamutse mu kirere ubwo igisasu cyaturikaga

1974: Biturutse ku gisebo gikomeye mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi nka Watergate Scandal, Perezida Richard Nixon yeguye ku mirimo ye asimburwa na Visi Perezida we Gerald Ford.

Richard Nixon yabaye Perezida wa mbere mu mateka y’iki gihugu weguye ku mirimo ye.

1999: Perezida w’u Burusiya Boris Yeltsin yakuye ku butegetsi Minisitiri w’Intebe Sergei Stepashin, iyi ikaba yari inshuro ya kane amukuru muri guverinoma.

1999: Diet of Japan, wagereranya n’inteko ishinga amategeko yemeje Hinomaru nk’ibendera ry’igihugu ndetse na Kimi Ga Yo nk’indirimbo yubahiriza igihugu.

2001: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika George W.Bush yatangaje ko yiyemeje gufasha abakoraga ubushakashatsi ku bijyanye n’iyororoka ry’ingirangingo.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1961: John Key, yabaye Minisitiri w’Intebe muri New Zealand

1973: Filippo Inzaghi wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye ukomoka mu Butaliyani.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2004: Robert Lecourt, umunyepolitiki ukomoka mu Bufaransa, yabaye Perezida w’urukiko rw’Umuryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’i Burayi.

2007: Joe O’Donnell, umunyamakuru wari gafotozi ukomeye ukomoka muri Amerika.

Zimwe muri filime zasohotse mu matariki yegereye iya 9 Kanama

2021:Boy Culture yayobowe na Q. Allan Brocka

2017: American Made yayobowe na Doug Liman

2017: Get Shorty yayobowe na Barry Sonnenfeld

Bimwe mu bitabo byakunzwe byasohotse mu gihe cyegereye iya 9 Kanama

1954: Not as a Stranger cya Morton Thompson

1961: Mirror, Mirror On The Wall cya Gayelord Hauser

1954: Away All Boats cya Kenneth Dodson

1976: The Final Days cya Bob Woodward and Carl Bernstein

1964: A Moveable Feast cya Ernest Hemingway


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages