Tariki 1 Kanama ni umunsi wa magana abiri na cumi na kane mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itanu n’ibiri uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
30 Mbere y’ivuka rya Kristu: Octavia, uzwi cyane ku izina rya August yageze mu gihugu cya Misiri mu mujyi wa Alexandria, uyu ni na we wahise awushyira mu maboko ya Repubulika y’Abaromani.
1498: Christopher Columbus, yabaye Umunyaburayi wa mbere wageze mu gihugu cya Venezuela.
1876: Leta ya Colorado yashyizwe ku rutonde rwa Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1914: U Budage bwatangaje ko bugiye gutangiza intambara kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, ibi byabaye intandaro y’intambara ya mbere y’isi.
1960: Islamabad yagizwe umurwa mukuru wa Guverinoma ya Pakistan.
1964: Congo Kinshasa, icyo gihe cyitwaga Congo Mbiligi (Belgian Congo) yahinduye izina ihinduka Repubulika ya Congo.
1966: Charles Whitman yivuganye abantu cumi na batandatu bo muri Kaminuza ya Texas, ahitwa Austin, birangira na we yivuganywe n’abapolisi.
1967: Israel yongeye Uburasirazuba bwa Jerusalem ku butaka igenzura.
1981: Hafunguwe Televiziyo ya MTV izwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2004: Muri Paraguay, inkongi y’umuriro yibasiye isoko ihitana abantu magana atatu na mirongo icyenda na batandatu abandi Magana atanu barakomereka.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1962: Jacob Matlala, wabaye umukinnyi w’iteramakofe uzwi cyane nka Box, uyu mukinnyi akomoka muri Afrika y’Epfo.
2006: Bob Thaves, umunyamerika wari umuhanga mu bijyanye no gushushanya.
2009: Corazon Aquino, wabaye Perezida wa Philippines.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1996: Mohamed Farrah Aidid wahoze ari General mu ngabo za Somalia akaba n’umudipolomate
1997:Ngiratkel Etpison wabaye Perezida wa Palau
1944: Manuel L Quezon wabaye Perezida wa mbere wa Philipines
Bimwe mu bitabo byakunzwe
1995: The Rainmaker cya John Grisham
1991:Boss Of Bosses cya Joseph F. O’Brien and Andris Kurins
1950:The Stubborn Heart cyanditswe na Frank G. Slaughter
1985:Family Album cya Danielle Steel
1953:The Rommel Papers cya B.H. Liddell Hart


















TANGA IGITEKEREZO