Tariki ya 10 Gicurasi, ni umunsi w’131 ku ndangabihe ya gregorio, harabura iminsi 235 ngo tugere ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1503: Christopher Colomb yageze ku kirwa cya Cayman ahita Las Tortugas nyuma yo kuhasanga utunyamansyo twinshi two mu mazi.
1774: Umwami Louis XV yarapfuye, Louis XVI aba Umwami w’u Bufaransa na Marie Antoinette nawe aba Umuwamikazi.
1824: Inzu y’ubugeni yarafunguwe ku mugaragaro i London.
1872: Victoria Woodhull yabaye umugore wa mbere watoranyijwe mu bakandida bagambaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika.
1981: Francois Mitterrand yabaye perezida wa gatanu wayoboye u Bufaransa, aba umu Socialiste wa mbere uyoboye iki gihugu.
1988: Michel Rocard yabaye minisitiri w’ntebe w’u Bufaransa.
1993: Thailand, inkongi y’umuriro yabereye ku ruganda rwa Kader Toy Factory hapfiriyemo abakozi 156.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1931: Jacques Rishard, umukinnyi wa sinema w’Umufaransa.
1973: Ollie le Roux, umukinnyi wa rugby ikomoka muri Afurika y’epfo.
1980: Zaho, umuririmbyi wa R’n’B wo muri Algeriya ubarizwa mu Bufaransa.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1794: Elisabeth, mushiki w’umwami w’u Bufaransa Louis XVI, yapfuye aciwe umutwe nk’igihano cy’urupfu cyariho icyo gihe.
1988: Shen Congwen, umwanditsi w’Umushinwa.
2010: Robert B.Salter, umuganga ubaga wo muri Canada.



















TANGA IGITEKEREZO