00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

TARIKI 10 UKUBOZA

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 10 December 2021 saa 08:10
Yasuwe :

Tariki 10 Ukuboza ni umunsi wa 344 mu minsi igize uyu mwaka, hasigaye iminsi 21 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1817: Leta ya Mississipi yabaye Leta ya 20 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1901: Ku nshuro ya mbere hatanzwe igihembo cyitiriwe Nobel.
1902: Bwa mbere muri Tsmania abagore bahawe uburenganzira bwo gutora.
1906: Perezida Theodore Roosevelt wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, aba Umunyamerika wa (…)

Tariki 10 Ukuboza ni umunsi wa 344 mu minsi igize uyu mwaka, hasigaye iminsi 21 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1817: Leta ya Mississipi yabaye Leta ya 20 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1901: Ku nshuro ya mbere hatanzwe igihembo cyitiriwe Nobel.

1902: Bwa mbere muri Tsmania abagore bahawe uburenganzira bwo gutora.

1906: Perezida Theodore Roosevelt wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, aba Umunyamerika wa mbere wagihawe

Theodore Roosevelt

1911: Ku nshuro ya mbere hakozwe urugendo rwo mu ndege rwambukiranya imipaka, bikozwe na Calbraith Perry Rodgers wari warutangiye tariki 17 Nzeli mu mwaka wa 1911 avuye ahitwa Sheepshead Bay NY nyuma y’iminsi 49 yageze ahitwa Long Beach.

1948: Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeye ishyirwaho ryo guharanira uburenganzira bwa muntu.

1983: Muri Argentina hongeye kugaragara demokarasi igaruwe na Raúl Alfonsín wagiyeho binyuze mu matora, agasimbura guverinoma ya gisirikare yibukwa nka National Reorganization Process.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1983: Habib Mohamed, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Ghana.

1985: Trésor Mputu, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri RDC, akina mu ikipe ya Tout Puissant Mazembe.

1987: Gonzalo Higuaín, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Argentine.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2006: Augusto Pinochet, umunyagitugu ukomoka muri Chile.

2010: John Bennett Fenn, Umunyamerika wari umuhanga mu bijyanye n’ubutabire dore ko yanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages