00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 11 Ugushyingo

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 11 November 2023 saa 06:00
Yasuwe :

Tariki 11 Ugushyingo ni umunsi wa 316 mu igize umwaka, hasigaye 50 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1924: Uwitwa Alexandros Papanastasiou wari Minisitiri w’Intebe mu Bugereki yatangaje Repubulika ya mbere y’iki gihugu.

1960: Muri Vietnam y’Amajyepfo haburijwemo ihirikwa ry’ubutegetsi ry’Umukuru w’Igihugu Ngo Dihn Diem.

1965: Muri Rhodesia (muri iki gihe ni muri Zimbabwe), uwayoboraga Guverinoma Ian Smith yatangaje ukwigenga kw’iki gihugu mu buryo budafitiwe inyandiko.

1966: Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gikora Ubushakashatsi ku bijyanye n’Isanzure NASA, cyohereje mu butumwa icyogajuru cyitwa Gemini 12.

1968: Mu Ntambara ya Vietnam, hakozwe igikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Commando Hunt, cyari kigamije kubuza ingabo zishaka kwiyunga ku witwa Ho Chi Minh banyuze Laos muri Vietnam y’Amajyepfo.

1968: Muri Maldives hatangajwe Repubulika ya Kabiri.

1975: Angola yatangiye kwigenga.

1981: Antigua na Barbuda byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

2004: Umutwe wa Politiki witwara Gisirikare wo muri Palestine (nubwo kenshi yitwa intara ya Palestine) witwa PLO (Palestine Liberation Organization) wemeje urupfu rwa Yasser Arafat wari umuyobozi wawo mukuru uretse ko hatigeze hatangazwa icyamuhitanye. Mahmoud Abbas yahise atorerwa kuyobora uyu mutwe, asimbura Arafat.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1977: Umunya-Portugal Maniche wabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru.

1981: Natalie Glebova, ufite ubwenegihugu bw’u Burusiya na Canada wabaye Miss Universe mu 2005.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2004: Yasser Arafat wabaye Umuyobozi wa PLO, ni umwe mu bahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel.

2007: Umunyamerika Delbert Manu wabaye umukinnyi wa filime.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages