00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 12 Gicurasi

Yanditswe na

Teddy Kamanzi

Kuya 12 May 2022 saa 07:00
Yasuwe :

Tariki ya 12 Gicurasi ni umunsi wa 133 ku ndangabihe ya Gregorio, harabura iminsi 233 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

254: Papa Stephen I yasimbuye Papa Lucius I, aba uwa 23.

1191: Richard I wo mu Bwongereza yarongoye Berengaria w’i Navarre wanambitse ikamba ry’Umwamikazi w’u Bwongereza bibera umunsi umwe.

1551: Kaminuza ya mbere yo muri Amerika, San Marcos, yarashinzwe.

1873: Oscar II yambitswe ikamba ry’Umwami wa Suède.

1978: Mu cyahoze cyitwa Zaïre, Congo, ibyihebe byafashe Umujyi wa Katanga, ubuyobozi bw’ibanze busaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa n’u Bubiligi ko bashyiraho itegeko.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1943: Linda Dano, umukinnyi wa Sinema w’Umunyamerika.

1976: Kardinal Offishall, umuraperi ukomoka muri Canada.

1979: Robert Key, umukinnyi wa Cricket w’Umwongereza.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki

Abd-al-Aziz ibn Abd-Allah ibn Baaz, Mufti mukuru wo muri Arabia Saoudite. Yabaye Mufti kuva 1993 kugeza apfuye mu 1999, yari afashwe nk’umwe mu bahanga mu bijyanye na Islam wo mu kinyejana cya 20.

2006: Hussein Maziq, Minisitiri w’Intebe wo muri Libiya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages