Bimwe mu byaranze uyu munsi
1968: Equatorial Guinea yabonye ubwigenge, yibohora ingoyi ya Espagne.
1970: Mu ntambara ya Vietnam, Perezida Richard Nixon wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igihugu cye kigiye gutahura abasirikare bagera ku bihumbi 40 mbere y’uko umunsi mukuru wa Noheli ugera.
1976: Repubulika y’u Bushinwa yatangaje ko Hua Guofeng asimbuye ku butegetsi Mao Zedong wari Umuyobozi Mukuru wa Communist Party of China.
1983: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Tanaka Kaue yafatiwe mu cyuho ashinjwa kwakira miliyoni ebyiri z’Amadolari ya Amerika nka ruswa yari ahawe na Lockheed, nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakatiwe igifungo cy’imyaka ine.
1984: Habaye igitero cyibukwa cyane mu mateka nka Brighton hotel bombing, cyabereye muri Repubulika ya Irland kigamije guhitana uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Margaret Thatcher, gusa ku bw’amahirwe uyu mugore yashoboye kurusimbuka uretse ko cyahitanye abantu batanu, abandi 31 barakomereka.
1997: Muri Algeria habaye ubwicanyi bwiswe Sidi Daoud massacre, buhitana abantu 43 biciwe kuri bariyeri.
1999: Pervez Musharraf, yagiye ku butegetsi nk’umuyobozi mukuru wa Pakistan ahiritse ku butegetsi Nawaz Sharif.
1999: Hizihijwe Umunsi Mukuru wiswe The Day of Six Billion, icyo gihe habaruwe abatuye Isi miliyari esheshatu.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1981: Brian J. Smith, umukinnyi wa filime ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1992: Taylor Horn, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2001: Quintin Hogg, Baron Hailsham of St Marylebone, umunyapolitiki ukomoka mu Bwongereza.
2005: C. Delores Tucker, Umunyapolitiki waranzwe no guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu wo muri Amerika.


















TANGA IGITEKEREZO