00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 13 Kanama

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 13 August 2023 saa 06:00
Yasuwe :

Tariki 13 Kanama ni umunsi wa magana abiri na makumyabiri na gatandatu mu igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itatu n’icyenda ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Cassien d’Imola na Radegonde.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1792: Umwami w’u Bufaransa Louis XVI yatawe muri yombi bitegetswe n’urukiko rw’igihugu, kuva ubwo yitwa umwanzi w’igihugu.

1918: Opha Mae Johnson yabaye umugore wa mbere wagiye mu Gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirwanira mu mazi.

1954: Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Pakistan Radio y’iki gihugu yatambukije indirimbo yubahiriza igihugu cyayo yitwa Qaumī Tarāna.

1960: Central African Republic yatangaje ubwigenge bwayo.

1961: U Budage bw’Iburasirazuba buzwi nka German Democratic Republic bwafunze imipaka n’u Budage bw’Iburengerazuba n’Umujyi wa Berlin mu rwego rwo guhagarika abaturage bakivagamo.

1969: Abastronauts bajyanye n’icyogajuru Apollo 11 bakiriwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Richard Nixon i Los Angeles wanahise abagenera imidali y’ishimwe.

2004: Impunzi zo muri Congo Kinshasa zigera ku ijana na mirongo itanu n’esheshatu zari zarahungiye mu Burundi ziciwe mu Nkambi ya Gatumba.

2008: Michael Phelps yesheje agahigo mu mateka y’imikino ngororamubiri mpuzamahanga yo kwegukana imidali ya zahabu. Muri iyi mikino yabereye mu Bushinwa mu Mujyi wa Beijing, uyu mikinnyi yegukanye imidali igera ku munani yiyongera ku yo yakuye Athens mu Bugereki.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1911: William Bernbach wamamaye mu bijyanye no kwamamaza dore ko ari na we washinze kompanyi ikomeye ikora ibijyanye no kwamamaza izwi ku izina rya Dyle, Dane, Bernbach DDB Worldwide Communications Group Inc.

1984: James Morrison, umuhanzi w’umuririmbyi wo mu Bwongereza.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2005: David Lange, wabaye Minisitiri w’Intebe wa New Zealand.

2008: Sandra Elaine "Sandy" Allen wabaye umugore muremure cyane ku Isi nk’uko Guinness World Records ibigaragaza. Uyu mugore yari afite metero ebyiri na santimetero mirongo itatu n’ebyiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages