Bimwe mu bihe byaranze uyu munsi mu mateka
1751: Hashinzwe ishuri rya mbere mu mateka y’Isi ryigisha ibijyanye n’igisirikare ryitwa Theresian Military Academy.
1819: Leta ya Alabama yiyunze ku zindi zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iba iya 22 ku rutonde rwa Leta zariho icyo gihe.
1903: Ku nshuro ya mbere abavandimwe babiri bazwi nka Wright Brothers bagerageje kugurutsa indege yabo yiswe Wright Flyer. Bari bagamije guhagurukira ahitwa Kitty Hawk, mu Majyaruguru ya Leta ya Carolina.
1942: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, u Buyapani na Thailand byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye.
1946: Inama Nkuru y’Umuryango w’Abibumbye yatoye ahagomba gushyirwa icyicaro gikuru cyaho, hemezwa mu Mujyi wa New York.
1955: Umuryango w’Abibumbye waragutse, nyuma yo kongerwamo ibihugu bya Albania, Austria, Bulgaria, Cambodia, Finland, Hungary, Ireland, u Butaliyani, Jordan, Laos, Libya, Nepal, Portugal, Romania, Espagne na Sri Lanka.
1961: Tanzania yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1999: Umuryango w’Abibumbye wakiriye ibihugu bya Kiribati, Nauru na Tonga.
2003: Uwari Perezida wa Pakistan Pervez Musharaf yarokotse igitero cyari kigamije kumuhitana.
2004: Hatashywe ku mugaragaro ikiraro kirekire ku Isi, kibarizwa mu Bufaransa ahitwa Millau, kizwi ku izina rya Millau Viaduct.
2008: George W. Bush yakoze urugendo rwe rwa kane ari narwo rwa nyuma yagiriye muri Irak ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uru rugendo ni rwo yagiriyemo ikibazo kuko umunyamakuru witwa Muntadhar al-Zaidi yakuye inkweto mu birenge akazimutera, icyo gihe Perezida Bush yari ari mu kiganiro n’abanyamakuru mu Mujyi wa Baghdad.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1979: Jean-Alain Boumsong, Umufaransa wamamaye akina ruhago.
1984: Edward Rainsford, ni Umunya-Zimbabwe wamamaye akina Cricket.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2004: Fernando Poe, Jr. wabaye umunyapolitiki ndetse n’umukinnyi wa Filime ukomoka muri Philippines.
2006: Anton Balasingham, umwe mu banyapolitiki bamenyekanye muri Sri Lanka.



















TANGA IGITEKEREZO