00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 15 Kanama

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 15 August 2023 saa 07:08
Yasuwe :

Ni umunsi wa 228 mu minsi igize umwaka, hasigaye 137 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikiramariya, Nyina wa Yezu, uyu munsi uzwi nka Asomusiyo.

Hizihizwa kandi Mutagatifu Arnoul de Soissons uyu ni umutagatifu ukomeye ku banyamuziki (le patron des musiciens).

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1519: Hashinzwe Umujyi wa Panama, uherereye muri Panama.

1947: U Buhinde bwabonye ubwigenge bwibohora ingoyi ya Gikoloni y’Ubwami bw’Abongereza, u Buhinde bwahise bujya no mu muryango w’Ibihugu byakolonijwe n’Abongereza uzwi nka Commonwealth of Nations.

1947: Bwa mbere Pakistan yabonye Umuyobozi Mukuru wari wahawe inyito ya Governor General, uyu ni uwitwa Muhammad Ali Jinnah warahiriye ahitwa Karachi ni na we washinze iki gihugu.

1960: Congo-Brazzaville yatangiye kwigenga, iva mu maboko y’Abakoloni b’Abafaransa.

1962: Uwitwa Henry John Burnett yishwe amanitswe, uyu ni we muntu wa nyuma wishwe amanitswe wo muri Scotland.

1963: Perezida Fubert Youlou yahiritswe ku butegetsi, nyuma y’iminsi itatu gusa ayoboye igihugu cya Congo.

1965: Itsinda ry’abaririmbyi bo mu Njyana ya Rock rizwi cyane nka The Beatles bacurangiye kandi baririmbira imbaga y’abafana igera ku bihumbi mirongo itandatu bari ku kibuga cya Shea Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York. Iki gikorwa cyabaye imvano yo kuririmbira ku bibuga by’abahanzi ba Rock ibi bizwi nka Stadium rock.

1971: Bahrain yabonye ubwigenge yigobotora Ingoma ya Gikoloni y’Abongereza.

1975: Uwashinze Repubulika ya Bangladesh uwitwa Sheikh Mujibur Rahman yicanywe n’abandi bo mu muryango we, bose biciwe muri Coup d’etat yakozwe n’abasirikare.

1999: Muri Algeria hakozwe ubwicanyi buzwi nka Beni Ounif massacre hafi y’umupaka w’iki gihugu na Maroc, ubu bwicanyi bwahitanye abantu makumyabiri n’icyenda.

2007: Peru yakozweho n’umutingito ukomeye wari ku gipimo cy’umunani hagendewe ku bipimo bya Richter, wahitanye abantu bagera kuri magana atanu na cumi na bane ukomeretsa abandi basaga igihumbi.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1961: Ed Gillespie wabaye Umujyanama wa Perezida George W. Bush.

1964: Melinda French Gates, Umufasha wa Bill Gates, umwe mu baherwe bazwi cyane kuri uyu mubumbe.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1975: Clay Shaw, Umunyamategeko wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bakoraga iperereza ku rupfu rwa Perezida John F. Kennedy.

2008: Vic Toweel, wari umukinnyi wa Box wo muri Afurika y’Epfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages