Tariki 15 Nyakanga ni umunsi w’ijana na mirongo icyenda n’irindwi mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itandatu n’umunani ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1149: Hongeye gusanwa urusengero rutagatifu rwa Sepulchre, ruherereye i Yeruzalemu.
1799: Hashinzwe urutare ndangamateka rwiswe Rosetta Stone, mu gihugu cya Misiri, rushinzwe n’umusirikare w’Umufaransa Captain Pierre-François Bouchard, hari mu ntambara ya Napoleon.
1823: Inkongi y’umuriro, yibasiye urubuga rwa basilica yitiriwe Mutagatifu Paul, i Roma.
1979: Perezida Jimmy Carter wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mbwirwaruhame yise” Malaise”, umuntu agenekereje mu Kinyarwanda yabyita iseseme, iyi mbwirwaruhame yagombaga kugararizamo ikibazo cy’ubukungu butari bwifashe neza, abantu batari bake batunguwe no kumva ashoje ijambo hatumvikanyemo umutwe yayitiriye ”Malaise”.
1983: Mu Bufaransa, mu Mujyi wa Paris, ku kibuga cy’indege cya Paris-Orly habereye igitero cy’Abiyahuzi cyakozwe n’abaterabwoba bo mu mutwe wa ASALA wo mu gihugu cya Armenia, gihitana abantu umunani, abandi mirongo itanu na batanu barakomereka.
2002: Mu rukiko mpanabyaha rurwanya iterabwoba mu gihugu cya Pakistani, Umwongereza Ahmed Omar Saeed Sheikh, yakatiwe igihano cy’urupfu, abandi batatu bari kumwe mu rubanza bakatirwa gufungwa burundu, bashinjwa kwica umunyamakuru wa Wall Street Journal, witwa Daniel Pearl.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1953: Jean-Bertrand Aristide, Perezida wa Haiti.
1976: Diane Kruger, umukinnyi w’Amafilime, werekana imideli, ukomoka mu Budage.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1919: Hermann Emil Fischer, umuhanga mu bijyanye n’Ubutabire wanabiherewe igihembo cyitiriwe Nobel, uyu akomoka mu Budage.
2010: James E. Akins, umudipolomate w’Umunyamerika wanabaye umujyanama wa Perezida Richard Nixon.
Ibitabo byasohotse
1950: The Grand Alliance cya Winston S. Churchill
1952: Windom’S Way cya James Ramsey Ullman
2000: From Dawn To Decadence cya Jacques Barzun
2006: Baby Proof cya Emily Giffin
1957: Stay Alive All Your Life cya Norman Vincent Peale
Zimwe mu ndirimbo zakunzwe muri Amerika
2017: Luis Fonsi & Daddy Yankee Featuring Justin Bieber - Despacito
2016: Drake Featuring WizKid & Kyla - One Dance
2015: Wiz Khalifa Featuring Charlie Puth - See You Again
2014: Iggy Azalea Featuring Charli XCX - Fancy
2013: Robin Thicke - Blurred Lines
2012: Carly Rae Jepsen - Call Me Maybe
2011: LMFAO - Party Rock Anthem
2010: Katy Perry - California Gurls
2009: The Black Eyed Peas - I Gotta Feelingyoutube
2008: Katy Perry - I Kissed A Girl
2007: Rihanna - Umbrella
2006: Nelly Furtado - Promiscuous
2005: Mariah Carey - We Belong Togetheryoutube
2004: Fantasia - I Believeyoutube
2003: Beyonce - Crazy In Love


















TANGA IGITEKEREZO