Tariki 15 Ukuboza

Yanditswe na
Kuya 15 Ukuboza 2016 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Tariki 15 Ukuboza ni umunsi wa 349 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 16 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1914: Mu gihugu cy’u Buyapani, i Mitsubishi, ahitwa Hojyo mu ntara ya Kyūshū, habereye impanuka yiturika rya gazi, yasize ihitanye abantu bagera kuri 687.
1960: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo witwa Richard Paul Pavlick yatawe muri yombi azira gushaka kwivugana John F. Kennedy wiyamamarizaga kuba umukuru w’igihugu ndetse nyuma akaza no (...)

Tariki 15 Ukuboza ni umunsi wa 349 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 16 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1914: Mu gihugu cy’u Buyapani, i Mitsubishi, ahitwa Hojyo mu ntara ya Kyūshū, habereye impanuka yiturika rya gazi, yasize ihitanye abantu bagera kuri 687.

1960: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo witwa Richard Paul Pavlick yatawe muri yombi azira gushaka kwivugana John F. Kennedy wiyamamarizaga kuba umukuru w’igihugu ndetse nyuma akaza no kubigeraho.

1961: Nyuma yo guhamwa n’ibyaha 15 burimo ibyibasiye inyoko muntu, ivangura no kurwanya Abayahudi,..uwitwa Adolph Eichman ari mu gihugu cya Israel mu Mujyi wa Yeluzalemu yakatiwe igihano cyo kwicwa.

1973: Uwitwa John Paul Getty III, umwuzukuru w’umuherwe w’Umunyamerika J. Paul Getty, yagaragaye i Naples ari muzima nyuma y’amezi agera hafi kuri atandatu ashimuswe n’abayoboke w’umutwe witwara nk’ibyhebe wo mu gihugu cy’u Butaliyani.

1973:Ishyirahamwe ry’abaganga b’indwara zo mu mutwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoze amatora agamije kwemeza cyangwa guhakana niba kuryamana hagati y’abahuje ibtsina bikwiye gufatwa nk’uburwayi cyangwa se bigafatwa nk’ibyifuzo bisanzwe bya muntu, maze bose uko ari 13 bemeranya nta gushidikanya ko kuryamana kw’abahuje ibitsina bidakwiye kwemerwa mu mategeko nk’uburwayi bwo mu mutwe.

1976: Igihugu cya Samoa cyinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1978: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Jimmy Carter yatangaje ko igihugu cye cyemeye gukorana na Repubulika y’u Bushinwa, igacana umubano na Taiwan.

1994: Palau yinjiye mu Muryango w’Abibumbye ku mugaragaro.

2001: Nyuma y’imyaka igera kuri 11 umunara wa Pisa ufunzwe, wongeye gufungurwa umaze gutangwaho miliyoni zigera kuri 27 z’Amadorali zo kuwusana.

2005: Perezida wa Argentina Néstor Kirchner yatangaje ko mu gihe gito agiye kwishyura imyenda yo hanze igihugu cye cyari gifite abinyujije mu kigega mpuzamahanga cy’imari.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1954: Mark Warner, Umunyapolitiki wo muri Amerika wabaye Senateri ya Leta ya Virginia.

1985: Diogo Fernandes,umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugucya Brazil.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2005: Stan Leonard, umukinnyi wa Golf ukomoka mu gihugu cya Canada.

2006: Clay Regazzoni, ukomoka mu gihugu cy’u Busuwisi, azwi cyane mu marushanwa yo gusiganwa mu modoka ya Formula One.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza