00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 15 Ukwakira

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 15 October 2023 saa 08:23
Yasuwe :

Tariki 15 Ukwakira ni umunsi wa 288 mu igize umwaka, hasigaye 77 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1815: Umwami w’Abami w’u Bufaransa yatangiye kugana iy’ubuhungiro yerekeza ku kirwa cyitiriwe Mutagatifu Helena giherereye mu Nyanja ya Atalantika.

1951: Umunyabutabire wo muri Mexique witwa Luis E. Miramontes yashoboye kugera ku ntambwe ya nyuma yatumye havumburwa n’ikorwa ry’ibinyabutabire norethisterone na progestin byifashishwa hakorwa ibinini byifashishwa mu kuboneza urubyaro babinyujije mu kanwa.

1971: Muri Iran hatangiye kwizihizwa ivuka ry’igihugu cya Persia, imaze imyaka igera ku 2500.

1979: Uyu munsi uhabwa izina rya Black Monday muri Malta, icyo gihe inyubako y’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Eddie Fenech Adami n’andi mashyaka atavuga rumwe na Leta yasenywe n’abayoboke ba Malta Labour Party.

1990: Umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Mikhail Gorbachev, yashyikirijwe Igihembo cyitiriwe Nobel kubera ubushake bwo kugabanya ubukana bw’intambara y’ubutita igihugu cye cyarimo.

2003: U Bushinwa bwohereje icyogajuru cya Shenzhou 5 cya mbere.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1944: Sali Berisha wabaye Perezida wa Albania ndetse na Minisitiri w’Intebe.

1981: Keyshia Cole, Umunyamerika w’umuhanzi w’umuririmbyi w’Injyana ya R&B.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2000: Konrad Emil Bloch, Umunyabutabire wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wabiherewe n’Igihembo cyitiriwe Nobel.

Konrad Emil Bloch

2010: Mildred Fay Jefferson, Umunyamerika wari umuhanga mu bijyanye n’Ubugenge.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages