00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 16 Ukuboza

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 16 December 2023 saa 07:00
Yasuwe :

Tariki 16 Ukuboza mu mateka ni umunsi wa 350 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 15 uwa 2023 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi

1707: Ni bwo bwa nyuma Ikirunga cya Fuji mu Buyapani cyarutse.

1946: Thailand yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1965: Mu ntambara ya Vietnam, Gen. William Westmoreland yohereje Umunyamabanga ushinzwe Ingabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Robert McNamara gusaba kongererwa ingabo zirenga ibihumbi 240, hagamijwe gusoza intambara mu 1966.

1971: Ingabo za Pakistan zashoboye kurangiza intambara yo gushaka guharanira ubwigenge bwa Bangladesh yibukwa nka Indo-Pakistan.

1979: Libya yabaye iya kane mu kwinjira mu Muryango w’Ibihugu bicukura bikanacuruza Peteroli uzwi nka OPEC hagamijwe kongera igiciro cyayo, ibi bikaba byaragize ingaruka zigaragara kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1986: Muri Kazakhstan hakozwe imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana ishyaka ry’Aba-Communiste rizwi nka Zheltoksan, bifatwa nk’ikimenyetso cya mbere cy’amakimbirane muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete. Iki gihe yayoborwaga na Mikhail Gorbachev.

1991: Kazakhstan yabonye ubwigenge bwayo.

1998: U Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagabye ibitero bya bombe kuri Iraq mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Desert Fox cyo kwambura intwaro za kirimbuzi Iraq.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1979: Trevor Immelman, umukinnyi wa Golfe ukomoka muri Afurika y’Epfo.

1993: Lola Créton, Umufaransa wamamaye kubera gukina Filime.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2006: Taliep Petersen, Umunya-Afurika y’Epfo wabaye umuhanzi w’ikirangirire.

2009: Manto Tshabalala-Msimang, yabaye umuganga ndetse n’umunyapolitiki ukomeye muri Afurika y’Epfo.

Ibitabo byasohotse

1974: The Bermuda Triangle cya Charles Berlitz.

2003: Shepherds Abiding cya Jan Karon.

1989: The Dark Half cya Stephen King.

1951: Wait For The Wagon cya Mary Lasswell.

1966: The Jury Returns cya Louis Nizer.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages