00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 18 Ukuboza

Yanditswe na

SHIKAMA Dioscore

Kuya 18 December 2021 saa 06:47
Yasuwe :

Tariki 18 Ukuboza ni umunsi wa 352 mu minsi igize umwaka, urebeye ku ngengaminsi ya Geregori. Hasigaye iminsi 13 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1799: Umurambo wa George Washington warashyinguwe ku musozi Vernon. Uyu mugabo ni we wabaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 30 Mata 1789.
1839: Ni bwo hafashwe ifoto ya mbere mu kirere yerekana ukwezi, iyi foto yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatwa n’uwitwa John Draper (…)

Tariki 18 Ukuboza ni umunsi wa 352 mu minsi igize umwaka, urebeye ku ngengaminsi ya Geregori. Hasigaye iminsi 13 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1799: Umurambo wa George Washington warashyinguwe ku musozi Vernon. Uyu mugabo ni we wabaye Perezida wa mbere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 30 Mata 1789.

1839: Ni bwo hafashwe ifoto ya mbere mu kirere yerekana ukwezi, iyi foto yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatwa n’uwitwa John Draper i New York.

1915: Perezida wa 28 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Woodrow Wilson yakoranye ubukwe na Edith Bolling Galt Wilson ubwo yari ku butegetsi muri icyo gihugu.

1917:Finland yahawe ubwigenge n’Abasoviyeti bari bayobowe na Stalin

1935 :Ni bwo Edward Benes yabaye Perezida wa Czechoslovakia

1945: Uruguay yinjiye mu Muryango w’Abibumbye

1956: Ni bwo idarapo rya Isiraheli ryazamuwe ku musozi Sinai

1956: U Buyapani yakiriwe mu Muryango w’ Abibumbye

1964: Amerika yakoze igeragezwa ku bisasu bikomeye ahitwa Nevada

1969: U Bwongereza bwakuyeho igihano cyo kwica

1972: Amerika yatangiye kurasa ibisasu bya kirimbuzi muri Vietnam y’Amajyaruguru

1978: U Bufaransa nabwo bwakoze igerageza ku bisasu bya kirimbuzi ahitwa Muruora Island

1978: U Burusiya bwo bwakoze igeragezwa ku bisasu bya kirimbuzi byo munsi y’ ubutaka.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1709: umwamikazi w’u Burusiya Elizabeth yaravutse avuka abyawe na Peter The Great na Catherine I.

1888: Umukinnyi wa filime w’Umwongerezakazi Gladys Cooper waje kwitaba Imana azize umusonga, yavutse kuri uyu munsi.

1963: Havutse William Bradley uzwi cyane nka Brad Pitt. Uyu akaba ari umukinnyi wa filime akunzwe cyane n’ abantu b’ ingeri zose, yigeze kuba ariwe mugabo ukunzwe n’ abagore benshi ku isi nuko ibi bituma itangazamakuru rimwitaho bikabije. Nyina umubyara yitwa Jane Etta Hillhouse naho se akaba William Bill Pitt. Brad Pitt afite murumuna we witwa Douglas Pitt na mushiki we muto witwa Julie Neal Pitt.

1975: Umukinnyi w’umukino wo gutwara amagare Michael Barry yabonye izuba, avukira ahitwa Ontario muri Canada.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

2010: Tasso Kavadia, umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu Bugereki

2010: Tommaso Padoa-Schioppa, wakoraga ibijyanye n’amabanki mu by’ubukungu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages