Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1797: Hagati y’u Bufaransa na Autriche hashyizweho umukono ku masezerano yiswe Treaty of Campo Formio, yemezaga ko Napoleon Bonaparte yegukanye intsinzi mu makimbirane yagiranye n’u Butaliyani.
1860: Nyuma y’amasezerano y’ubwumvikane yabereye i Pékin, hasojwe intambara ya kabiri ya Opium, hashingiwe kandi ku masezerano yiswe Treaty of Tientsin yagaragayemo ibihugu by’u Bwongereza, u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1867: Nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyuriye u Burusiya miliyoni 7.2 $, iki gihugu cyatangiye kugenzura Leta ya Alaska. Uyu munsi wiswe Alaska Day.
1898: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kugenzura Puerto Rico.
1936: Adolphe Hitler yatangaje gahunda y’imyaka ine yo kuzamura ubukungu bw’u Budage. Iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu 1936 irangira mu 1940 igamije by’umwihariko kuzamura ubushobozi bw’igisirikare cy’u Budage.
1944: Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete zatangiye gahunda yo kwigarurira Czechoslovakia.
1945: Itsinda ry’abasirikare bo muri Venezuela riyobowe na Mario Vargas, Marcos Pérez Jiménez na Carlos Delgado Chalbaud bahiritse ku butegetsi Perezida Isaías Medina Angarita.
1967: Icyogajuru cy’Abarusiya cyitwa "Venera 4" cyageze ku mubumbe wa Venus, kiba icya mbere gishoboye kugera kuri uyu mubumbe.
1991: Azerbaijan yatangaje ko yigenga, yiyomora kuri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete.
2003: Perezida Gonzalo Sánchez de Lozada yategetswe kwegura, akava ku buyobozi bwa Bolivia.
2007: Muri Pakistan habaye igitero cyahitanye uwigeze kuba Minisitiri w’Intebe muri iki gihugu Benazir Bhutto waguye muri iki gitero cyiswe Karachi bombings, haguyemo kandi abandi bantu bagera ku 139.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1939: Lee Harvey Oswald, washinjwe kwivugana Perezida John F. Kennedy.
1979: Ne-Yo, ubusanzwe uzwi ku izina rya Shaffer Chimere Smith, Jr. ni umuhanzi w’Umunyamerika uririmba mu njyana ya R&B, umubyinnyi ndetse akaba n’umukinnyi wa filime.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2006: Mario Francesco Pompedda, wari umu-cardinal wa Kiliziya Gatolika.
2007: Lucky Dube, umuhanzi ukomoka muri Afurika y’Epfo. Lucky Philip Dube yavukiye Ermelo mu Ntara ya Mpumalanga yo muri Afurika y’Epfo, hari tariki 3 Kanama 1964. Ababyeyi be batandukanye ataravuka, bituma arerwa na nyina Sarah wenyine.
Izina Lucky (umunyamahirwe) yarihawe kuko yavutse nyina amaze igihe afite ibibazo by’uko izindi nda zavagamo. Lucky yaje gukurira kwa nyirakuru, we n’abavandimwe be babiri Thandi na Patrick, kuko nyina yakoraga kure.
Lucky Dube yakuze akora akazi ko gutunganya ubusitani (jardinier/gardener), nyuma ajya kwiga kuko yabonaga atabona amafaranga ahagije. Mu ishuri ni ho yinjiriye muri korali maze we n’inshuti ze atangiza Itsinda The Skyway Band. Ni na ho yaje kumenyera amatwara ya Rastafari Movement. Amaze kugira imyaka 18, yinjiye muri The Love Brothers, aba bakaba bararirimbaga umuziki wa Pop mu Rurimi rw’Ikizulu.


















TANGA IGITEKEREZO