00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 23 Ukwakira

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 23 October 2023 saa 06:52
Yasuwe :

Tariki 23 Ukwakira ni umunsi wa 297 mu igize umwaka, hasigaye 69 ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza abatagatifu Domice, Jean de Capistran na Léothade.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1915: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa New York habaye imyigaragambyo ikomeye y’abagore babarirwa hagati y’ibihumbi 25 na 33 bateraniye hafi y’ahitwa Fifth Avenue baharanira uburenganzira bwabo.

1972: Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye igikorwa cya gisirikare muri Vietnam ya ruguru, cyiswe Operation Linebacker cyari kigamije kwihorera ku gitero cyari cyabaye kuri Pasika mu mezi atanu yabanje.

1973: Umuryango w’Abibumbye watangaje intambara yiswe Yom Kippur War hagati ya Israel na Syria.

1989: Repubulika ya Hongrie yahindutse Repubulika y’Abaturage ya Hongrie bisabwe na Perezida wayo Mátyás Szűrös.

1992: Akihito yabaye Umwami wa Mbere w’Ubwami bw’u Buyapani washoboye gukandagira ku butaka bw’u Bushinwa.

1998: Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu ari kumwe n’Umuyobozi wa Palestine, Yasser Arafat, bashyize umukono ku masezerano y’amahoro yiswe Land for Peace.

2001: Uruganda Apple rukora ibikoresho bijyanye n’itumanaho rwatangije igikoresho gishya cyo kumviraho umuziki cyiswe iPod.

iPod ya mbere yasohotse mu 2001

2004: Umutingito ukomeye wibasiye Intara yo mu Buyapani ya Niigata iherereye mu Majyaruguru y’iki gihugu uhitana abantu 35, hakomereka abandi 2200, abarenga ibihumbi umunani bava mu byabo.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1940: Pelé, wabaye umukinnyi w’ikirangirire ukomoka muri Brazil.

1951: Fatmir Sejdiu, wabaye Perezida wa Kosovo.

1957: Tariki ya 23 Ukwakira 1957 mu muryango wa Asteria Bisinda Rutagambwa na Deogratias Rutagambwa havugijwe impundu! Ni wo munsi Perezida Paul Kagame yabonye izuba.

1984: Meghan McCain, umukobwa wa Senateri John McCain wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1990: I Ryabega habereye urupfu rwa bamwe mu basirikare bakomeye mu Nkotanyi barimo Major Bunyenyezi na Major Bayingana, baguye mu mutego wa FAR.

2005: Stella Obasanjo, wabaye umufasha w’uwigeze kuba umufasha w’umukuru w’igihugu cya Nigeria, Olusegun Obasanjo.

2006: Lebo Mathosa, umutoza ukomoka muri Afurika y’Epfo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages