Tariki ya 27 Mata ni umunsi wa 117 w’umwaka, hasigaye iminsi 248 ukagera ku musozo.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1539: Nikolaus Federmann na Sebastian De Balalcazar bashinze Umujyi wa Bogota banahindura izina rya New Granada kuba Colombia.
1565: Ikirwa cya Cebu yabaye icya mbere cyakolonijwe na Philippines.
1960: Togo yahawe ubwigenge n’u Bufaransa.
1961: Sierra Leone yahawe ubwigenge n’u Bwongereza, Milton Margai Ahita aba Minisitiri w’intebe.
1978: Perezida wa Afghanistan, Mohammed Daoud Khan yarishwe.
1981: Uruganda ruzobereye mu ikoranabuhanga, Xerox Parc rwazanye imbeba ya mudasobwa (souris).
1994: Muri Afrika y’Epfo mu matora yahabereye abirabura nabo bemerewe kujya mu matora.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1967: Tommy Smith, umunyamuzika, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umwarimu ukomoka muri Eccosse.
1980: Talitha Cummins, umunyamakuru ukomoka muri Australie.
1987: Taylor Chorney, umukinnyi w’umukino wa Ice Hockey ukomoka muri Amerika.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1272: Zita, umutagatifu wo mu Butaliyani.
1998: Browning Ross, umunyamerika ukora amasiganwa yo kwiruka.
2009: Feroz Khan, umukinnyi wa filime wo mu Buhinde.



















TANGA IGITEKEREZO